Birababaje ariko birigisha! Umwana w'imyaka 15 yatewe inda n'umugabo ubyaye 4 nyuma yo kubeshya iwabo ko agiye gusenga

Birababaje ariko birigisha! Umwana w'imyaka 15 yatewe inda n'umugabo ubyaye 4 nyuma yo kubeshya iwabo ko agiye gusenga

Sep 14,2021

Umukobwa ufite imyaka imyaka 21 utuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro yavuze uko yasuye umugabo nyuma yo kwitwaza Bibiliya akabeshya abamureraga ko agiye mu rusengero, aza kumutera inda.

 

. Yabeshye iwabo ko agiye gusenga ahita ajya kwisurira umugabo amutera inda

. Umukobwa w'imyaka 15 yatewe inda n'umugabo amubeshya ko amusohokanye muri Expo

 

Mu buhamya uyu mukobwa twise Ingabire Sandrine (Amazina yahinduye). Yavuze ko yatewe inda afite imyaka 15 akabyara afite imyaka 16 nyamara uwamuteye inda akaba yari yaramubeshye ko ari ingaragu nyamara ari umugabo ukuze wari ufite abana bane.

 

Ingabire asobanura uko yatewe inda yemeza ko hari mu biruhuko agahura n'uwo mugabo wamubwiye ko amukunda ariko akamutera inda yamubeshye ko agiye kumusohokana ahaberaga imurikagurisha.

 

Agira ati: "Hari mu biruhuko ni bwo nahuye n'umupapa ariko ntabwo nari nzi ko yari afite abana bane, nabimenye nyuma. Ubwo rero yaje kumbwira ngo nzaze ansohokane mu imurikagurisha (Expo), yaramubwiye ngo ningera i Rwamagana mubwire. Ubwo nahise mbwira umuryango wanderaga ko ngiye gusenga kuko ntabwo bashoboraga kunyemerera kuhava nafashe Bibiliya ndambara ngeze i Rwamagana ndamuhamagara ariko angezeho arambwira ngo urabona ndananiwe mvuye ahantu kure tujyane mu rugo nkuremo inkweto zifunze nambare sandari tugaruke.

 

Twageze aho yabaga nsanga hari utugeto twinshi anyinjiza mu nzu tumaze kuhagera ntiyigeze anganiriza yahise ankuramo imyenda, natinye kuvuza induru kubera impamvu y'uko ari njye wari wijyanye, ntabwo kandi nari kuvuza induru kuko abanderaga nari nababwiye ko ngiye gusenga."

 

Uyu mukobwa yemeza ko guterwa inda akiri muto byagize ingaruka ku buzima bwe ndetse agasaba abakobwa kwirinda ababashuka bakabatera inda.

 

Agira ati: "Uwo mugabo maze kumubwira ko yanteye inda yarambwiye ngo tugende antorokane tubane mu by'ukuri yarambeshyaga ngo iminsi yicume kuko abanderaga bambajije uwanteye baramubura ko yari yarambeshyaga mu by'ukuri. Amazina yambwiye ndetse n'akazi yakoraga ntacyo yambwiye cy'ukuri. Ubwo umuryango wanderaga baranyirukanye ndi muto kuko yanteye inda mfite imyaka 15 ,natangiye kubaho njyenyine ntwite, nkakora ibiraka kugira ngo mbeho.

 

Maze kubyara naje kubona abagiraneza b'umuryango bamfasha gusubizwa ku ishuri kuko nari ndangije uwa gatatu nasubiye kwiga. Umwana akajya yirirwa ku kigo mbonezamikurire nanjye nkatungwa no ku ishuri, igihe tutize nkakora ibiraka kugira ngo tubone uko tubaho."

 

Uyu mukobwa aragira inama abakobwa bashukishwa impano n'abagabo kujya birinda icyatuma baterwa inda.

 

Agira ati: "Umukobwa wese namugira inama yo kwirinda kurangara kuko kubyara ukiri muto bivamo ingaruka nyinshi cyane. Reba nkanjye natangiye kwirera ndi umwana, nanarera Umwana nkiri muto. Nkaba nagira inama abakobwa kutizera abagabo babashuka bababwira ko babakunda. Umuntu ugukunda ntabwo yagushuka ,impano yaziguha ariko ingaruka zikugeraho amaze kugutereta inda ni nyinshi."

 

Ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana butangaza ko bwahagarukiye ikibazo cy'abangavu bahohoterwa bagasambanywa. Meya Mbonyumuvunyi Radjabu avuga ko mu karere ayobora batangije ubukungurambaga bwiswe 'Tujyanemo Turengere Abana'.

 

Meya Rajabu yagize ati: "Tujyanemo Turengere Abana ni ubukungurambaga twatangije kugira ngo dutegure ejo hazaza ha Rwamagana ndetse nahoze mbwira abayobozi bagenzi banjye ko duhagurutse nk'indege kandi iyo ihagurutse ntisubira inyuma. Icyo nabwira abaturage batuye akarere kacu ntabwo tuzemerera umuntu wangiza ejo hazaza h'urubyiruko rwacu, abasambanya abana ni abagizi ba nabi, ni yo mpamvu abazabahishira tubaburira kuko uhishira umugizi wa nabi nawe ahanwa nk'umufatanyacyaha."

 

Ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana butangaza ko buri mwaka abana bari munsi y'imyaka 19 baterwa inda bari hagati y'abana 200 na 300.