Umugabo wo muri Irlande ari mu gahinda ko kwamburwa n’Umugandekazi bakundanaga ubutaka bufite agaciro k’amamiliyari
Umugabo ukomoka muri Irlande witwa David Michael O’Connel ari mu gahinda kenshi nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Mpigi muri Uganda rwamutegetse kuva mu nzu, amasambu 10 n’umurima ufite agaciro ka miliyari nyinshi z’amashilingi bigahabwa uwo bakundana.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yaguze iyo mitungo mu izina ry’umukunzi we ukomoka muri Uganda, ariko yageze mu rukiko ntiyashobora kugaragaza ariwe washoye imari,nkuko DailyMonitor ibitangaza
Mu rubanza rwe rwabaye ku wa gatanu, tariki ya 10 Nzeri, Umucamanza mukuru Ruth Nabaasa yavuze ko urukiko rudashobora kwinjira mu buryo burambuye mu buzima bw’aba bombi ngo rumenye koko niba amafaranga Madamu Catherine Nakawooza yakoresheje agura ibibanza 10, hegitari 10 z’imirima y’ubutaka i Namayumba mu karere ka Wakiso n’inzu y'agaciro ka miliyari yarayahawe na Bwana O’Connel.
Umucamanza mukuru Nabaasa yagize ati: "Kuba gusa ari umushoramari ku butaka undi muntu yiyandikishijeho nka nyir’ubwite, ntabwo amategeko ahita yemeza ubwo butaka ari ubwawe.
“Birasa nkaho turi mu rujijo rwo kwiga no gusesengura niba aya mafaranga yaratanzwe kubera urukundo. Nzi ko Usaba (Madamu Nakawooza) yagiye impaka ku isano riri hagati y’ibimenyetso byatanzwe n’Uregwa kugira ngo yerekane ko ari we nkomoko y’amafaranga y’ubucuruzi bw’ubutaka. Nubwo bimeze bityo ariko, nkurikije ibyo nabonye mu kibazo cya 2, namenye ko inzu Madamu Nakawooza abamo ari iye bwite."
Ubutabera bwavuze ko Madamu Nakawooza yari asanzwe afitanye umubano na O’Connor kuva muri 2002 ndetse ngo bafitanye abana 3.
Uyu mugore arashinjwa kwambura imitungo umuzungu bari bafitanye abana 3