Yamaze imyaka 40 yose mu mashyamba aho asubirijwe mu buzima busanzwe yamaze imyaka 8 gusa ahita yitaba Imana - AMAFOTO
Umugabo wari uzwi ku izina rya "Tarzan wa nyawe" nyuma yo gutura mu mashyamba ya Vietnam imyaka 40 n’umuryango we, yapfuye azize kanseri y’umwijima ku myaka 52.
Ho Van Lang yapfuye azize kanseri y’umwijima nyuma yimyaka 8 asubijwe mu buzima busanzwe akuwe mu ishyamba, gusa inshuti ye yavuze ko ubuzima bwo ku isi y’abantu bwamuguye nabi.
Bwana Ho Van Lang n’umuryango we bahungiye mu mashyamba ya Vietnam nyuma y’uko igisasu cyatewe n’abanyamerika cyishe umugore wa se Ho Van Thanh mu ntambara ya Vietnam yo muri 1972.
Lang, murumuna we Tri na se Ho ubuzima bwabo bwose babaye mu mashyamba ya Vietnam kuko se yari afite "ubwoba bukomeye bwo gutaha kuko atizeraga ko intambara ya Vietnam yarangiye."
Uyu muryango waryaga inkende, inzoka, ibisimba, n’ibindi biremwa byose bashoboraga gukozaho amaboko yabo mu ishyamba.Bambaraga imyenda, ikozwe mu bishishwa by’ibiti.
Lang yabanye na se imyaka ibarirwa muri za mirongo mu ishyamba ryahoze ryitwa Tra Bong District mbere yuko babonwa n’abenegihugu bakusanya inkwi. Bumvaga ko intambara ya Vietnam ikomeje kugeza igihe basubirijwe ku isi isanzwe muri 2013 ubwo se yarwaraga.
Lang amaze kuva mu buzima bwo bwo mu mashyamba, yabanye na se mu mudugudu muto wa Vietnam.
Mu myaka 41, Lang ntabwo yari azi ko abagore babaho. Abajijwe niba azi umugore icyo ari cyo, yasubije ko se atigeze abimusobanurira.
Lang yahitanwe kanseri y’umwijima kuwa 6 Nzeri 2021.
Inshuti ye Alvaro Cerezo usanzwe ari umushakashatsi,yamugaruye mu mashyamba bamarana icyumweru, yemeza ko "ubuzima bwa none" bushobora kuba bwaramugizeho ingaruka mbi.