Volleyball: Tunisia yongeye gusuzugura Cameroon iyitwara igikombe ku ncuro ya 3 yikurikiranya

Volleyball: Tunisia yongeye gusuzugura Cameroon iyitwara igikombe ku ncuro ya 3 yikurikiranya

Sep 15,2021

Ni umwaka udasanzwe ku gihugu cya Tunisia cyisubije igikombe cya Afurika cya Volleyball gitsinze Cameroun ku mukino wa nyuma amaseti 3-1, buzuza inshuro ya Gatatu begukanye iki gikombe bikurikiranya batera ikirenge mu cya Misiri, nayo yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa u Rwanda rwasoje ku mwanya wa Gatandatu.

 

. Tunisia yegukanye igikombe cya Afurika cya Volleyball itsinze Cameroon ku mukino wa nyuma

. Irushanwa rya Volleyball ryaberaga mu Rwanda ryashojwe Tunisia ari yo itwaye igikombe

. U Rwanda rwashoje ku mwanya wa 6 nyuma yo gutsindwa n'Ubugande

. Ubugande bwigaranzuye u Rwanda burutwara umwanya wa 5 mu marushanwa ya Afurika ya Volleyball yaberaga i Kigali

 

Irushanwa ry’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo ryari rimaze icyumweru ribera muri Kigali Arena ryasojwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nzeri 2021, ryegukanwe na Tunisia itsinze Cameroun amaseti 3-1.

 

Uyu mukino wasaga nk’uwisubiyemo bijyanye n’umukino wa nyuma muri iri rushanwa mu mwaka wa 2019, watangiye Cameroun iri hejuru cyane mu mikinire ndetse iza kwegukana iseti ya mbere ku manota 25-16 ya Tunisia, benshi mu bakunzi b’uyu mukino batekereza ko Cameroun ishobora kuza gukora agashya kuri uyu mukino wa nyuma.

 

Gusa ariko uko bamwe babitekerezaga siko byagenze kuko Cameroun yahise itsindwa amaseti atatu yose yakurikiyeho biyiviramo gutakaza umukino.

 

Tunisia yatsinze iseti ya Kabiri ku manota 25-21, ndetse inatsinda iya Gatatu ku manota 25-21, yongera kandi gutsinda iseti ya Kane ari nayo yasoje umukino ku manota 25-16, bituma umukino urangira ku ntsinzi ya Tunisia y;amaseti 3-1.

 

Niu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Tunisia itsindira Cameroun ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa, kuko yaherukaga kuyitsinda mu 2019 ikanayitwara igikombe, ndetse ni inshuro ya Gatatu yikurikiranya igihugu cya Tunisia cyegukana iri rushanwa.

 

Tunisia iratera ikirenge mu cya Misiri yegukanye iri rushanwa inshuro esheshatu yikurikiranya.

 

Ikipe y’igihugu ya Tunisia yahembwe umudali wa zahabu ndetse inahabwa igikombe.

 

Umwanya wa Gatatu muri iri rushabwa wegukanwe na Misiri itsinze Maroc amaseri 3-1. 

 

Tunisia na Maroc nibyo bihugu bizahagararira umugabane wa Afurika muri shampiyona y'Isi.

 

Umunya-Maroc Mohamed El Hachdadi niwe wabaye umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa nyafurika.

 

Uko amakipe Umunani ya mbere yakurikiranye muri iri rushanwa:

 

1.    Tunisia

2.   Cameroon

3.   Egypt

4.    Morocco

5.   Uganda

6.   Rwanda

7.   Nigeria

8.   RD Congo 

 

Uko ibihugu 16 byakurikiranye muri iri rushanwa

 

Tunisia yasubiriye Cameroun iyitwara igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

Abanya-Tunisia bishimira intsinzi yo kwegukana igikombe cya Afurika

Igikombe cya Afurika cyongeye gisubira i Tunis

Mohamed El Hachdadi ukomoka muri Maroc yabaye umukinnyi w'irushanwa