"Mwagiye mutwika munazimya?" Ingabire Marie Immaculée yahanuye ibyamamare birimo Shaddyboo na Bruce Melody

"Mwagiye mutwika munazimya?" Ingabire Marie Immaculée yahanuye ibyamamare birimo Shaddyboo na Bruce Melody

Sep 16,2021

Madamu Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango urwanya ruswa n'akarengane (Transparency International Rwanda), ubwo yari imbere y'ibyamamare birimo Shaddyboo, Bruce Melodie, Intore Masamba n'abandi, yifashishije ijambo 'gutwika' riharawe n'urubyiruko araruhanura bya kibyeyi arwibutsa ko rukwiye gutwika ariko runazimya.

 

. Ingabire Marie Immaculee uhagarariye Transparency Internation Rwanda yasabye urubyiruko gutwika runazimye kugirango ejo rutazashya

. Alliah Cool yamuritse filime ye ya mbere yise Alliah

. Ingabire Marie Immaculee yishimiye cyane filimi Alliah

 

 

Ingabire Marie Immaculée yatangaje ibi mu muhango wo kumurika filime nshya ya Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah yitwa "Alliah The Movie". Alliah ubwe ni we wahamagaye Madamu Ingabire ngo agire icyo avuga muri ibi birori nk'umubyeyi akunda kandi waje kumushyigikira muri ibi birori byitabiriwe n'ibyamamare byinshi.

 

Alliah yamuritse filime nshya yise 'Alliah The Movie'

 

Marie Immaculée mu mvungo ye hari aho yageze yibutsa urubyiruko ko rukwiriye kuva mu byo kwinezeza akoresha imvugo igezweho urubyiruko rukunda gukoresha ngo "rwatwitse" arwibutsa ko rukwiye gutwika runazimya kugira ngo rubashe kubaka urubyiruko rw'ejo hazaza rwubaka igihugu.

Ingabire yatanze impanuro ikomeye urubyiruko rukwiye gufata nk'impamba

 

Uyu mubyeyi uyobora umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n'akarengane, hari aho yagize ati: "Rwose tugatwika tuvuga ngo twatwitse, hahiye koko Humm nimutwike ariko namwe mushobora kuzashyana n'uwo muriro. Mwagiye mutwika munazimya bana banjye, mukazimya kugira ngo twubake. Ngo hahiye koko umunsi umwe muzashya".

 

Yakomeje agira ati: "Ariko ndabasaba, ndanabikunda iyo mwishimye mureke mbasabe, mureke twubake igihugu tucyubake ku buryo wa musingi nta n'uzawusenya nta n'uzawushobora".

Yashimangiye impanuro ye ati: "Ni ukuri mwa bana mwe, uru Rwanda ruvuye kure nimureke turwanire kurwubaka". Iyi mpanuro ye irimo inyigisho urubyiruko rukwiye kugira impamba.

 

Bruce Melodi ari mu byamamare byitabiriye uyu muhango wo kumurika iyi filime

 

Marie Immaculee yahamije ko yakunze cyane filime Alliah yamuritse kuko ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kudasuzugura abakobwa ngo imibiri yabo bayibonemo iyo kwishimisha bityo bamwe bagaterwa inda imbura gihe, ubuzima bwabo bukajya ahabi kandi mu by'ukuru ntacyasimbura umugore kuko afite agaciro gakomeye. Uyu muhango wo kumurika iyi filime wabaye ku Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 ubera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Canal Olympia.