Ibitabo by'amashuri abanza byatwaye leta hafi miliyari 2Rwf bigiye gupfa ubusa - PAC

Ibitabo by'amashuri abanza byatwaye leta hafi miliyari 2Rwf bigiye gupfa ubusa - PAC

Sep 16,2021

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu 2019/2020 igaragaza ko ibitabo by’Imibare byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, byatwaye Leta amafaranga y’u Rwanda (Frw) arenga miliyari 1.8 bizapfa ubusa.

Byatangajwe na komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, kuri uyu wa 15 Nzeri 2021, ubwo yasobanuzaga ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze, REB, amakosa cyakoze mu micungire no mikoreshereze y’imari.

Nk’uko The New Times ibivuga, ubugenzuzi bwakoze mu Kwakira 2020, bwagaragaje ko tariki ya 14 Werurwe 2019 REB yahaye icapiro rya PRINTEX Ltd isoko ryo gucapa no gukwirakwiza ibitabo birimo iby’Imibare 1,036,000 byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, bigenewe abanyeshuri biga mu mwaka wa 2 n’uwa 3 mu mashuri abanza.

Ibi bitabo byaracapwe, byakwirakwijwe mu mashuri yose mu gihugu ndetse REB yari yanamaze kwishyura iri capiro amafaranga yose nk’uko iyi raporo y’Umugenzuz Mukuru ikomeza ibivuga.

REB ijya gutanga iri soko, yari yarashyizeho politiki yo kwigisha aba banyeshuri mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Gusa muri Kanama 2020 byaramaze gucapwa, yaje guhindura politiki, yemeza ko kuva mu mwaka wa 1 kugeza mu wa 6 w’amashuri abanza, abanyeshuri bazajya bigishwa mu rurimi rw’Icyongereza.

Umuyobozi ushinzwe integanyanyigisho muri REB, Joan Murungi yabajijwe niba aya mafaranga yashowe kuri ibi bitabo atarapfuye ubusa, asubiza ko bizakomeza gukoreshwa kandi ko biri guhindurwa mu rurimi rw’Icyongereza.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yabwiye Murungi ko guhindura ibi bitabo mu rurimi rw’Icyongereza bizatwara Leta andi mafaranga, ati: “Guhindura [mu rurimi] bitwara ikindi giciro” kandi bitari byarateganyijwe.”

Muri rusange, ntabwo PAC yanyuzwe n’ibisobanuro bya REB ku micungire n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.