Umugore w'uburanga yaciye ibintu nyuma yo kuzenguruka umugi afite icyapa cyanditseho ko ashaka umugabo
Umugore wo mu gihugu cya Tanzania witwa Baby Nai, amaze iminsi itanu azenguruka umujyi wa Dar es Salaam yambaye ikanzu y'ubukwe ngo arebe ko yabona umugabo barushingana, gusa avuga ko namubura azaza no gushakira mu Rwanda.
. Umugore w'uburanga arimo kuzenguruka ar es Salaam ashaka umugabo umurongora nk'uko icyapa afite kibyerekana
. Umugore ari kuzengunguruka umugi abwira abantu bose ko ashaka umugabo
Ku mbuga nkoranyambaga hashize igihe hazenguruka amafoto y'uyu mugore ugaragara yambaye ikanzu y'abageni y'umweru. Mu ntoki ze agendana icyapa cyanditseho amagambo agira ati: "Ndashaka umugabo ufite kuva ku myaka 20 kugeza ku myaka 70."
Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko yakiriye ubutumwa bw'abagabo benshi bamusabye ko bahura, gusa akaba yarasanze barajwe ishinga no kuryamana na we, ibyo avuga ko atari byo by'ibanze bimuraje ishinga.
East Africa Radio yasubiyemo amagambo ye iti: "Ndashaka umugabo wo kumfata mu kiganza ati 'Baby Nai tujye iw'ababyeyi nanjye, tugende imuhira' kandi gukora imibonano mpuzabitsina si cyo kibazo cy'ibanze. Nakiriye ubutumwa bwinshi bw'abagabo bambwira bati 'duhurire kuri Guest House cyangwa kuri Hoteli', badakomeje."
Uyu mugore avuga ko nabura umugabo i Dar es Salaam azajya guhingira mu yindi mijyi ya Tanzania nka Arusha, Mwanza na Mbeya, byakwanga agakomereza mu bihugu bituranye na Tanzania.
Ni ibihugu birimo u Rwanda, Kenya na Uganda.