Dr Ugirashebuja Emmanuel wagizwe Minisitiri w'ubutabera ni muntu ki?
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yagize Dr Emmanuel Ugirashebuja Minisitiri mushya w'ubutabera akanaba intumwa nkuru ya Leta y'u Rwanda.
. Dr Ugirashebuja Emmanuel ni we wasimbuye Busingye Johnston
. Minisiteri y'Ubutabera yabonye umuyobozi mushya
. Ibyo wamenya kuri Minisitiri Emmanuel Ugirashebuja
Dr Ugirashebuja yasimbuye kuri uyu mwanya Busingye Johnston uheruka kugirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza.
Dr Ugirashebuja w'imyaka 45 y'amavuko, yavukiye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, akaba afite impamyabumenyi y'ikirenga mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza.
Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umuyobozi w'Ishuri ry'amategeko rya Kaminuza y'u Rwanda kugeza muri 2014.
Dr Ugirashebuja kandi yakoze indi mirimo irimo kuba Perezida w'Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Umucamanza mu rukiko rw'ubujurire rwa Afurika y'Iburasirazuba ndetse no kuba umujyanama mu by'amategeko muri Komisiyo y'u Rwanda ishinzwe itegeko nshinga.
Yabaye kandi unwarimu mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, anaba mu tsinda ry'impuguke ryari rishinzwe gukurikirana imbogamizi muri za Politiki y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.