Ibitaro bya BAHO international Hospital byafunzwe nyuma y'amakosa y'abaganga yatumye umubyeyi abipfiramo

Ibitaro bya BAHO international Hospital byafunzwe nyuma y'amakosa y'abaganga yatumye umubyeyi abipfiramo

Sep 19,2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ivuriro ryigenga ryitwa Baho International Hospital risanzwe rikorera i Nyarutarama mu karere ka Kicukiro rifungwa yuma y’iminsi micye haguye umurwayi.

 

Ibi bitaro byagiye bishinjwakurangwa na serivisi zitanoze zagiye zinubirwa n’abatari bake byafunzwe nyuma y’icyumweru gishize rikorerwa igenzura ryaturutse ku rupfu rw’umuntu waripfiriyemo ari kubagwa byoroheje.

 

Minisiteri y’Ubuzima yaherukaga gushyiraho itsinda ryihariye ryo gusuzuma no kugenzura byimbitse imikorere y’Ibitaro Mpuzamahanga bya Baho (BAHO International Hospital (BIH) nyuma y’aho abaganga babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho urupfu rw’umubyeyi waje kwivuza uburwayi bworoheje bikamuviramo urupfu.

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko uwo murwayi wapfuye ari umugore wari ufite imyaka 54 akaba yarashizemo umwuka taliki 9 Nzeri 2021, abo baganga babiri batawe muri yombi bakaba bakekwaho kuba baragize uruhare mu rupfu rwe biturutse ku mikorere idahwitse.

 

Bikimara kuba,Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, yabwiye itangazamakuru ati: “Abakekwaho icyaha ni abagabo babiri b’abaganga, harimo umuganga w’abagore (Gynecologist) ndetse n’ushinzwe gutera ibinya (Anesthetist) . Ibizava mu iperereza, bizatangazwa nyuma.”

 

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’abo baganga, Minisiteri y’Ubuzima yahise itangaza ko yashyizeho itsinda rigiye gutangira gusuzuma imikorere mibi imaze igihe ivugwa muri ibi bitaro byakira abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.