Volleyball: U Rwanda rushinjwa gukinisha abanya-Brazil badafite ibyangombwa rushobora kwirukanwa mu irushanwa
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi,FIVB, ryanze kumva ugutakamba k’u Rwanda risaba ko ruterwa mpaga mu mikino 2 rwakinnye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Afurika cya Volleyball cyaberaga muri Kigali Arena ndetse rukanirukanwa mu irushanwa.
Mu ibaruwa FIVB yandikiye perezida wa CAVB, Bouchra Hajij nyuma y’inama yahuje impande 3 ku munsi w’ejo,tariki ya 17 Nzeri 2021,yasabye ko hubahirizwa amategeko hakirukanwa u Rwanda n’abakinnyi badafite ibyangombwa bakirukanwa.
Amakuru avuga ko MINISPORTS yiteguye gukomeza gutegura irushanwa ariko isaba FIVB ko ihita ikuraho ibihano by’agateganyo yafatiye abakinnyi b’u Rwanda n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kugira ngo bemererwe gukomeza gukina irushanwa.
Akomeza avuga ko MINISPORTS yashimangiye ko ari ingenzi kureba ku cyifuzo cy’igihugu cyakiriye mu gihe hagiye gufatwa umwanzuro.”
CAVB yasabye ko ibihano byafatiwe abakinnyi byakomeza ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda igakomeza gukina.
FIVB yo yagaragaje ko ibihano by’abakinnyi n’ikipe y’igihugu byakomeza ndetse n’imikino yose yakinnye ikayiterwamo mpaga nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya FIVB.
FIVB yasabye ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda na CAVB gukomeza gutegura irushanwa hatarimo ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) kugira ngo irushanwa rirangire.
Muri iyi baruwa kandi perezida wa FIVB yavuze ko batafata umwanzuro unyuranye n’amategeko n’amabwiriza ya FIVB, bivuze ko yafashe umwanzuro ko ibihano byafatiwe abakinnyi bigumaho ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikavanwa mu irushanwa ndetse ikanamara imyaka 2 nta marushanwa yitabira.
Ingingo ya 2.4.1 y’amategeko ya FIVB ni yo igonga u Rwanda, aho ivuga ko abakinnyi bakinira igihugu bagomba kuba bafite ikipe, ishuri cyangwa ikigo bakiniye mu ishyirahamwe ry’igihugu.
Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bageze mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka ndetse nta kipe bigeze bakinira.
Andi makuru avuga ko u Rwanda rutiteguye gukomeza gutegura irushanwa mu gihe ikipe y’igihugu ivanywe mu irushanwa.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria niya Maroc zareze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi 4 b’abanya Brazil barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes kandi nta byangombwa bafite ndetse banakiniye na Brazil.