Kayonza: Umusore yagiye gukiza abarwanaga umugore amutera icyuma arapfa

Kayonza: Umusore yagiye gukiza abarwanaga umugore amutera icyuma arapfa

Sep 19,2021

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 37 wari utuye mu Kagari ka Musumba, mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, yishwe atewe icyuma n’umugore witwa Uwase bivugwa ko yicuruza, Ubuyobozi buvuga ko ukekwaho iki cyaha yahise ajyanwa kuri RIB.

 

Ibi byabaye ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021 mu masaha ya saa moya z’umugoroba, mu isantere bita mu Gipadiri igabanya Umurenge wa Kabarondo n’uwa Nyamirama.

 

Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye nuko intandaro y’urupfu rw’uyu musore yaturutse ku ntonganya zari hagati ya mugenzi w’uriya musore wapfuye babanaga mu gipangu, n’umugabo wari wasuye Uwase.

Intonganya zabyaye imirwano, nyakwigendera Habyarimana Aliace uri mu kigero cy’imyaka 37 agenda agiye gukiza mugenzi we, ari bwo uwo mugore yinjiye mu nzu asohokana icyuma akimutera ku ijosi amuca umutsi.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Mukunzi Athanase yabwiye UMUSEKE ko bariya bantu barwanye biza kuvamo urupfu.

 

Ati “Byabereye ahantu tugabanira n’Umurenge wa Kabarondo, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo ni we wahise utabara.”

 

Ibyo bikiba nyakwigendera yabanje kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabarondo kugira ngo akorererwe ubutabazi bwihuse ariko ahita apfa.

 

Urubuga realrwanda.com ruvuga ko uriya mugore ubwo yari atabaye uwo mugabo wari wamusuye, yakubiswe inkoni yo mu mutwe, ari na yo yazamuye umujinya yinjira mu nzu asohokana icyuma agitera nyakwigendera mu ijosi.

 

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo ari na we wabanje gutabara, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu ukekwaho gukora kiriya cyaha afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kabarondo.

 

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma. Umugabo wari wasuye uriya mugore ndetse bikekwa ko yabaye intandaro y’imirwano, bikiba yahise aburirwa irengero.