Kigali: Yamurangirije ku ikariso atwita ari isugi! Ubuhamya buteye agahinda bw'umwana w'imyaka 17 wahohotewe

Kigali: Yamurangirije ku ikariso atwita ari isugi! Ubuhamya buteye agahinda bw'umwana w'imyaka 17 wahohotewe

Sep 19,2021

Umwana w'umukobwa watewe inda ari isugi nyuma yo guhohotera bakamurangiriza ku ikariso, yatanze ikiganiro kirimo ubuhamya bushaririye bw'ibyamubayeho bukubiyemo isomo ryabera abakobwa bari mu kigero cye impamba.

. Umukobwa yatewe inda ari isugi

. Umukobwa wafashwe ku ngufu aterwa inda akiri isugi

Uyu mwana w'umukobwa tutari buvuge amazina ye kubera umutekano we, atuye mu mujyi wa Kigali. Mu kiganiro yagiranye  n'itangazamakuru yatanze ubuhamya buteye agahinda bw'ibyamubayeho ariko nanone bukubiyemo impanuro yabera isomo abana b'abakobwa bari mu kigero cye.

 

Yavuze ko yatewe inda ari isugi nyuma yo guhohoterwa bakamurangiriza ku ikariso

 

Yatangiye avuga ko ibi byamubayeho mu 2019 ubwo yari afite imyaka 17 yonyine. Icyo gihe ngo yigaga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza yitegura kujya mu wa mbere w'amashuri yisumbuye. Ngo yari afite umusore wari inshuti ye bari bamaze amezi atibuka neza bakundana, hanyuma rimwe bahana gahunda ko azajya kumusura.

 

Mu kubisobanura yagize ati: "Nyine twari dufitanye gahunda ko ndibujye kumusura njya kumusura bisanzwe ndamuhamagara nyine kugira ngo ahandangire njyayo, gusa ntabwo yari ari mu rugo, njyeze yo nsanga adahari, bacuti be baramumpamagarira ndamutegereza araza. Aje, baba shuti be bahita bagenda nsigarana nawe mu nzu".

 

Mu marira menshi mu kiganiro aherutse gutanga kuri Youtube yavuze ko ubusugi bwe yumvaga ari impano azagenera umugabo we

 

Yakomeje agira ati "Ubwo nyine ibyakurikiyeho ni uko yashatse ko turyamana nkabyanga nyine nkomeza kumunaniza cyane, we nyine ukuntu yabigenje yahise arangiriza ku myenda nari nambaye. Yari yazamuye ijipo ariko nari ncyambaye imyenda". Twamusabye kudusonanurira neza niba uho uwo musore yarangirije ashimangira ko ari ku ikariso yari yambaye kuko ngo yari yazamuye ijipo.

 

Nyuma yaho ngo uyu musore yaramuherekeje arataha ageze mu rugo ntiyavuga ibyamubayeho kuko nta wari uzi aho yagiye nk'uko yabisobanuye ati: "Ntabyo navuze kuko nta muntu nari kubibwira wundi cyane ko nyine ntabwo bari bazi ko nagiye kumusura, bari bazi ko nagiye kurepeta bisanzwe, ubwo rero nta muntu nari kubibwira".

 

Yakomeje avuga ko yamenye ko atwite hashize amezi arindwi ati: "Byabaye ngombwa ko mu rugo babona inda igenda ikura barampima basanga ntwite ubwo rero ntagira kwitegura kujya kubyara!". 

 

Yashimangiye ko yabyaye ari isugi kuko atari yarigeze akora imibonano mpuzabitsina na rimwe ati: "Oya ntabwo nari narigeze mbikora". Ibi kandi yakunze kubigarukaho kenshi mu buhamya yagiye atanga bugashyirwa kuri Youtube. Uyu mukobwa ufite umubyeyi umwe ari nawe babana [nyina gusa] yavuze ko nyina abimenye yababaye cyane ariko nk'umubyeyi akagenda abyumva kuko yamusobanuriye ibyamubayeho bihagije.

 

Kugeza ubu uwamuteye inda ntacyo yigeze amufasha ndetse ngo nta n'ubwo abyemera. Yavuze ko ibi byamugizeho ingaruka zikomeye kuko yahagaritse kwiga aho yari ageze mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza yitegura kujya muri segonderi. Avuga ko aka kaga yahuye na ko kangije ahazaza he. Avuga ko abonye ubushobozi yareba uko yakwiga imyuga kuko atasubira mu ishuri kandi n'umwana we habura igihe gito ngo arijyemo. Yavuze ko abonye uko yakwiga imyuga byazamufasha mu buzima buri imbere.

 

Uwamuhohoteye yamurangirije ku ikariso bimuviramo gutwita ari isugi

 

Uyu mwana wahohotewe yavuze ko ibyamubayeho yabikuyemo isomo maze agira inama abana b'abakobwa bari mu kigero cye. Yagize ati: "Isomo nakuyemo ni ukwirinda kujya gusura abahungu kubera ko iyo ntajyayo ntabwo byari kuba. Ubwo rero ni ukwirinda ibishuko by'abahungu cyane ko tuba tukiri na bato kandi bo baba baturuta". Mu nama yatanze yakomeje agira ati: "Bakwiriye kwirinda byanabananira bakirinda bakoresheje agakingirizo".

 

Nyuma y'ubu buhamya buteye agahinda, yasabye Leta ikintu gikomeye ati: "Uburyo numva yajya ibafasha, yajya ibareba bakabaha ibihano bibakwiriye kubera ko abasore b'iki gihe cyangwa abagabo babigize umuco guhohotera abana, bajye babashaka babahe ibihano bibakwiriye ni bwo bufasha bw'ibanze batanga". Umwana we yavutse mu kwa 7 umwaka ushize, ubu afite umwaka umwe n'amezi abiri.