Adeline Rwigara avuga ko nta mwenda bigeze babamo Banki, ngo barazira kuba bafite ibibanza mu Kiyovu

Adeline Rwigara avuga ko nta mwenda bigeze babamo Banki, ngo barazira kuba bafite ibibanza mu Kiyovu

Sep 19,2021

Abo mu muryango wa nyakwigendera Rwigara Assinapol, baravuga ko icyemezo cy'urukiko rw'ubucuruzi cyo kugurisha Hoteli yabo ari igihimbano, bakavuga ko nta mwenda bigeze babamo Cogebanque nk'uko bivugwa.

 

. Hotel y'abo kwa Rwigara igiye gutezwa cyamunara

. Adeline Rwigara avuga ko leta ibarimo amafaranga atabarika

. Abo kwa Rwigara bavuga ko nta mwenda n'umwe babamo bank

 

Ku wa Kane w'iki cyumweru ni bwo urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda Premier Tobacco Company Ltd rw’umuryango wa Assinapol Rwigara, warusabaga gutambamira cyamunara ya hoteli yabo igiye gukurishwa ngo hishyurwe umwenda Cogebanque.

Uwo mutungo ni igorofa igeretse kane itaruzura, iherereye mu mudugudu w’Ishema, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge. Igiye kugurishwa ku cyemezo cy’Umwanditsi Mukuru mu rwego rw’Iterambere (RDB) cyo ku wa 20 Kanama 2021.

Amakuru avuga ko umwenda ugomba kwishyurwa urenga miliyoni 500 Frw, mu gihe umutungo uzagurishwa wabariwe agaciro ka 1,081,983,000 Frw.

Bitandukanye n'ibivugwa, umugore wa Assinapol Rwigara, Mukangemanyi Rwigara Adeline avuga ko nta mwenda uwo ariwo wose babereyemo Banki.

Aganira na VOA yagize ati: "Ukurikije ukuntu twaburanye kandi Umucamanza ntabivuguruze tuvuga ko nta deni tubereyemo Banki iyo ari yo yose kandi Banki (Cogebanque) yatwandikiye biri muri système ivuga ko nta mwenda uwo ariwo wose tubagirira barangiza bati 'cyamunara iratezwa', birenze kubabara, birenze kumirwa, cyakora cyo ntagitangaje."

Madamu wa Rwigara yavuze ko hari umugambi wo kubasiga iheruheru kubera ubutaka bafite mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge.

Ati: ''Urebye ni amateka yisubiramo kuko gahunda zigaragara y'uko ngo biyemeje kudusiga iheruheru kuko ngo Kiyovu tuyifitemo ibibanza, kuko ngo tuyifitemo amazu, na ko ngo impande zose ngo biyemeje ngo ntabwo tugomba kuhatura, ibyo ni abambari babo bagenda babyigamba."

Madamu wa Rwigara yavuze ko nta deni bagirira umuntu uwo ari we wese, ngo kuko ibyo bakorerwa 'birenze ubujiji, birenze ubugome', ko ahubwo Leta [y'u Rwanda] ari yo ibarimo za mliyari zitabarika.

Madamu wa Rwigara yavuze ko bagomba kujuririra icyemezo cy'urukiko bafatiwe.