Volleball: U Rwanda rwakuwe mu mikino y'igikombe cya Afurika nyuma yo kuregwa gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa

Volleball: U Rwanda rwakuwe mu mikino y'igikombe cya Afurika nyuma yo kuregwa gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa

Sep 19,2021

Minisiteri ya Siporo yatangaje irushanwa ry'Igikombe cya Afurika cya Volleyball ryaberaga mu Rwanda rigomba gukomeza ariko ritarimo ikipe y'u Rwanda, gusa ivuga ko yatangije iperereza ku birego byashyizwe ku kipe y'u Rwanda.

. U Rwanda rwirukanwe mu mikino y'igikombe cya Afurika cya Volleyball

. MINISPORTS yatangiye iperereza ku birego byashinjwe ikipe y'abagore ya Volleball bigatuma ikurwa mu irushanwa

 

Ni nyuma y'uko Impuzamashyirahamwe y'Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) isabiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore gusezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya 2021 kubera gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Ikipe y’Igihugu yahagaritswe muri ririya rushanwa nyuma y’uko ubwo yiteguraga gukina na Senegal ku wa Kane w’iki cyumweru, umukino wasubitswe mu buryo butunguranye.

Byari nyuma y’uko Nigeria u Rwanda rwari rwatsinze amaseti 3-0 mu mukino wabaye ku munsi wari wabanje, yarureze gukinisha abakinnyi bane bafite ubwenegihugu babonye mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bose bakomoka muri Brésil.

Nyuma y’inama yabaye ku wa Gatanu yiga kuri kiriya kirego, kuri uyu wa Gatandatu Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) yandikiye iy’uyu mukino muri Afurika CAVB iyimenyesha ko u Rwanda rukwiye guhagarikwa muri ririya rushanwa.

FIVB yagaragaje ko mu biganiro byayihuje na CAVB na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Minisports "yagaragaje ko yiteguye gukomeza gutegura irushanwa ariko isaba FIVB ko ihita ikuraho ibihano by’agateganyo yafatiye abakinnyi b’u Rwanda n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kugira ngo bemererwe gukomeza gukina irushanwa. Yashimangiye ko ari ingenzi kureba ku cyifuzo cy’igihugu cyakiriye mu gihe hagiye gufatwa umwanzuro."

Ibaruwa ya FIVB ikomeza ivuga ko "CAVB yasabye ko ibihano byafatiwe abakinnyi byakomeza ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda igakomeza gukina.”

“FIVB yo yagaragaje ko ibihano by’abakinnyi n’ikipe y’igihugu byakomeza ndetse n’imikino yose yakinnye yafatwa nka ‘forfeit’(igaterwa mpaga) nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya FIVB. Yasabye ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda na CAVB gukomeza gutegura irushanwa hatarimo ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) kugira ngo irushanwa rirangire."

Muri iyi baruwa perezida wa FIVB yavuze ko batafata umwanzuro unyuranye n’amategeko n’amabwiriza ya FIVB, ibisobanura ko ibihano byafatiwe abakinnyi bigumaho ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikavanwa mu irushanwa.

Minisports yemeje ko yatangiye iperereza

Ku mugoroba w'ejo hari amakuru yavugaga ko FIVB yamaze gusesa iriya mikino ndetse abakinnyi bagategekwa gutaha iwabo.

Bitandukanye n'ibyavugwaga, Minisiteri ya Siporo mu itangazo ryayo yemeje ko irushanwa rigomba gukomeza, ariko ritarimo ikipe y'u Rwanda.

Iti: "Nyuma y'ibirego byashyizwe kuri Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo gufata ubuyobozi bw'irushanwa ry'Igikombe cya Afurika cya Volleyball rigikomeje, rizarangira ritarimo ukwitabira kw'ikipe y'u Rwanda."

Minisports yavuze ko yamaze gutangiza iperereza, iti: "Iperereza ku birego by'Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball ryamaze gutangizwa na Minisiteri ya Siporo, ibizarivamo bikazatangazwa mu gihe cya vuba."