Abakirutse Covid-19 bakomeje kwibasirwa n'uburemba

Abakirutse Covid-19 bakomeje kwibasirwa n'uburemba

Sep 19,2021

Abaganga mu ivuriro rya Mulago muri Uganda rishinzwe kwita ku barwayi ba Covid-19 bavuga ko abantu hagati ya 5 n’10 bakira iki cyorezo buri cyumweru, bagira ikibazo cy’uburemba no kurangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Capt. Dr. Barnabas Mugabi yabwiye New Vision dukesha iyi nkuru ati: “Twakira abarwayi bari gukira bavuga ko amasohoro yabo aza byihuse. Abantu bavuga ko ibitsina byabo bitagifata umurego bitandukanye n’uko bari bameze batararwara Covid-19.”

Dr Mugabi yavuze ko byibuze buri munsi iri vuriro ryakira abantu bari hagati y’umwe na babiri bafite iki kibazo, mu cyumweru kimwe rikakira abari hagati ya 5 n’10; bose bari mu kigero cy’imyaka y’amavuko hagati ya 20 na 30.

Muganga mu bitaro bikuru bya Mulago, Dr Robert Kalyesubula yasobanuye ko gukora nabi kw’igitsina guterwa n’ingaruka Covid-19 igira ku mubiri no mu bitekerezo, cyane ko gufata umurego kw’igitsina bibaho bitewe n’ibyo umuntu atekereza ndetse n’imitemberere y’amaraso mu gitsina.

Dr Kalyesubula yavuze ko Covid-19 yangiza ibihaha hamwe n’inzira zitwara amaraso (blood vessels), bigatuma hari ubwo zikora nabi, amaraso ntagende neza mu mubiri maze bikagera no gitsina gihita gitakaza imbaraga zo guhaguruka cyangwa se kikagwa byihuse.