Ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana nta rukundo rw'igihe kirekire aguteganyaho

Ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana nta rukundo rw'igihe kirekire aguteganyaho

Sep 19,2021

Buri wese aba yumva iteka yaba mu rukundo rurambye, byaba byiza rukazavamo kubana n’uwo yihebeye, bakabana akaramata. Hari igihe umukobwa akundana n’umusore ariko urukundo uwo musore amukunda atari ururambye.

 

Hari bimwe mu bimenyetso bigaragaza mwene uwo musore, ugukunda urukundo rutazaramba nk’uko tubikesha urubuga Elcrema:

 

1. Buri gihe iyo habaye ibibazo, agukangisha kubivamo

 

Iyo mugiranye ikibazo iteka, umusore mukundana akubwira ko yumva ashaka ko urukundo rwanyu ruhagarara. Umusore nk’uwo abivuga kuko atiteguye gukundana nawe igihe kirekire. Ubyiteguye, aharanira ko ikibazo cyose cyaba igikomeye cyangwa icyoroshye mugikemura, urukundo rwanyu rugakomeza.

 

2. Ahora yirinda ko wahura n’inshuti ze cyangwa umuryango we

 

Umusore witeguye gukundana nawe igihe kirekire, aharanira iteka kukwerekana mu muryango we, akakwereka inshuti ze. Ikizakwereka ko umusore mukundana ataguteganyaho urukundo rurambye, ni uko iteka akora ibishoboka byose ngo ntihagire n’umwe wo mu muryango we cyangwa inshuti ye n’imwe ikumenya cyangwa ngo muhure. Muri make, ntashaka ko hari umenya ko mukundana.

 

3. Abo bakundanye bose bamaranye igihe gito

 

Ibi abakobwa ntabwo bakunda kubiha agaciro, ariko ni ikintu gikomeye mu rukundo. Niba umusore mukundana yarakundanaga n’abandi bakobwa ariko bakamarana igihe gito cyane, kandi bikabaho kenshi, ni ukuvuga ko nawe ntakidasanzwe uzakora ngo murambane. Ukwiriye gutangira kwibaza ku mpamvu ibitera, bikanakwereka ko kurambana kwanyu bifite amahirwe make.

 

4. Aguhisha byinshi

 

Kunyuza ibintu mu mucyo, ni kimwe mu biranga urukundo ruzaramba. Niba umusore mukundana aguhisha byinshi, amabanga akaba menshi kurusha ibyo aguhishurira, ni uko nta rukundo rw’igihe kirekire aguteganyaho.

 

5. Inshuti ze arazikurutisha

 

Umusore uha agaciro kanini inshuti ze kukurusha, ni uko aba atagushyira mu gihe cye cy’ahazaza. Niba gahunda z’inshuti ze ziza imbere y’izawe, niba ibitekerezo cyangwa ibibazo by’inshuti ze aribyo ashyira imbere kurusha ibyawe, ntabwo yiteguye gukundana nawe igihe kirekire.

 

6. Ntaba ashishikajwe n’ibiba mu buzima bwawe

 

Niba umusore mukundana atita kubikubaho mu buzima bwawe, byaba ibibabaje cyangwa se ibishimishije, uzamenye ko nta gihe kinini ateganya gukundana nawe. Kuko, uwo ukunda ubabarana na we, ukishimana na we ndetse ukaba uwa mbere wo kumenya byose anyuramo mu buzima bwe, cyane cyane ibitazwi na rubanda.

 

7. Mumarana igihe gito gishoboka

 

Niba iteka akora uko ashoboye ngo ntimubonane, mugirane umwanya wo kuganira, ahubwo akakugaragariza ko ahora ahuze, harimo ikibazo. Biba ari ingenzi cyane kumarana umwanya uhagije n’umusore muteganya gukundana igihe kirekire, cyangwa se mukaba mubona urukundo rwanyu rwazavamo kubana. Niba akora akazi uziko katamusaba kugakora amasaha y’ikirenga, ariko akarenga akakuburira umwanya ngo muganire ku rukundo rwanyu cyangwa ahazaza hanyu, ni uko nta gahunda ndende agufiteho.

 

8. Kukwizera biramugora

 

Icyizere niryo shingiro ry’umubano aho uva ukagera. Niba atajya akwizera ngo akubitse amabanga ye, rimwe na rimwe ugasanga amenshi azwi n’inshuti ze kandi ari wowe wakayamenye mbere, ni uko urukundo rwanyu atarufata nk’uruzaramba.

 

Ibibazo byose bikemukira mu kuganira. Niba ubona ibyinshi mu byavuzwe aribyo biba mu rukundo rwanyu, wikwihutira gufata umwanzuro. Uzamusabe umwanya uhagije umubaze ikibimutera. Nubona nta bisubizo bifatika aguha, uzazibukire.