Ubwongereza bufata kimwe gukingirwa no kudakingirwa Covid-19 ku muntu uturutse muri Afurika

Ubwongereza bufata kimwe gukingirwa no kudakingirwa Covid-19 ku muntu uturutse muri Afurika

Sep 20,2021

Guverinoma y’u Bwongereza tariki ya 17 Nzeri 2021 yatangaje amabwiriza mashya yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19, by’umwihariko ajyanye n’ingendo z’abaturuka mu bindi bihugu bajyayo.

. Mu Bwongereza uwakingiriwe covid-19 muri Afurika azajya afatwa nk'utarakingiwe

 

Muri aya mabwiriza, u Bwongereza bwavuguruye urutonde rutukura bushyiraho ibihugu byugarijwe cyane n’iki cyorezo, bukarushingiraho rushyiriraho abaturukamo amabwiriza yihariye ajyanye n’ingendo.

Iyi Guverinoma kandi yashyizeho amabwiriza yihariye ku bantu bafashe inkingo zose z’iki cyorezo n’abatarigeze bafata na rumwe, ariko ishyira igisa n’irengayobora ku migabane n’ibihugu.

Yatangaje ko umuntu wafashe inkingo zose uturutse ku mugabane wa Afurika cyangwa muri Amerika y’Amajyepfo no mu bihugu birimo: Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde, Turukiya, Jordaniya, Thailand, Libani, Syria, Iraq, Iran n’u Burusiya; azajya afatwa nk’utarikingije.

Uturuka muri Afurika, Amerika y’Amajyepfo no muri ibi bihugu, arasabwa kubahiriza amabwiriza yashyiriweho abantu batigeze bafata urukingo na rumwe. Aya arimo kujya mu kato k’iminsi 10 no kwisuzumisha iki cyorezo byibuze inshuro ebyiri muri iki gihe.

Ni mu gihe uwafashe inkingo zose uturutse mu bihugu birimo: Qatar, Israel, Kuwait, Saudi Arabia, Bahrain, Singapore, Australia, New Zealand, Koreya y’Epfo n’ibindi; we azajya afatwa nk’uwakingiwe, ntabanze kujya mu kato ageze mu Bwongereza.

Aya mabwiriza kandi ntareba abenegihugu b’u Bwongereza n’abafite uruhushya rubemerera gutururayo, kimwe n’abaturuka mu bihugu nka: Ireland bibarwa muri ubu bwami.

Aya mabwiriza azatangira kubahirizwa saa kumi n’igitondo (saa kumi n’ebyiri mu Rwanda), tariki ya 4 Ukwakira 2021.