Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n'Ububirigi banenze imikirize y'urubanza rwa Rusesabagina na batenzi be
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Ned Price, yatangaje ko igihugu cye cyibaza ku kuri kw’igihano Paul Rusesabagina wemererwa n’amategeko gutura mu gihugu cyabo, yakatiwe.
Bigaragara mu itangazo Ned yasohoye kuri uyu wa 20 Nzeri, Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rumaze guhamya Rusesabagina icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba; rukamutira igifungo cy’imyaka 25.
Ned yatangaje ko “amakuru yavuzwe y’uko mu rubanza rwa Rusesabagina habuze umucyo, ateye kwibaza ku kuri kw’igihano yakatiwe.”
Yavuze ko USA itahwemye kumvikanisha ko amategeko yose arengera uregwa akwiye kubahirizwa no kugaragaza ko u Rwanda rutayubahiriza, ishingiye ku byo rwiyemeje ku rwego mpuzamahanga.
Nk’uko abo mu muryango wa Rusesabagina babivuze kenshi, Ned na we yemeje ko Rusesabagina yimwe uburenganzira bwo kubikirwa ibanga, yangirwa guhura n’abunganizi be, kugera ku nyandiko z’ingenzi zirebana na dosiye ye no kubona ubujyanama.
Ashingiye kuri ibi, Ned yagize ati: “Turasaba Leta y’u Rwanda gutera intambwe igasuzuma ibi ngibi muri dosiye ya Rusesabagina no gushyiraho uburyo bwo kwirinda ko byazasubira.”
Itangazo rya Ned ryasohokeye umunsi umwe n'irya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bubiligi na yo yaragagaje ko itanyuzwe n'imikirize y'urubanza rwa Rusesabagina; umwenegihugu w'u Bubiligi.
Iyi Minisiteri y'Ububiligi yavuze ko yizera ko Rusesabagina atahawe ubutabera buboneye, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane mu Rwanda na yo isohora itangazo kuri uyu wa 20 Nzeri, iyisubiza ko uregwa n'abagizweho ingaruka n'ibitero bya FLN bagomba kugira uburenganzira bungana imbere y'ubutabera.
Itangazo rya Minisiteri y'Ububiligi ryatumye u Rwanda rusubika ikiganiro Minisitiri Dr Vincent Biruta yari kugiranira na Sophie Wilmès i New York muri USA, ahabera Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye.