Umunyamakuru Jado Castar yatawe muri yombi mu iperereza ryimbitse ku biherutse kuba ku ikipe y'abagore ya Volley

Umunyamakuru Jado Castar yatawe muri yombi mu iperereza ryimbitse ku biherutse kuba ku ikipe y'abagore ya Volley

Sep 21,2021

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar rumukekaho gukoresha inyandiko mpimbano.

Jado Castar usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Radio B&B FM-Umwezi, anasanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB).

Uyu mugabo yatawe muri yombi ejo ku wa Mbere tariki ya 20 Nzeri, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Itabwa muri yombi rya Jado Castar ryemejwe n'Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko "ari gukorwaho iperereza, akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze."

Dr Murangira yakomeje avuga ko iperereza rikomeje no ku bandi banyamuryango ba FRVB, bakekwaho uruhare ngo na bo bakurikiranwe.

SRC: Bwiza

Abavugwa barimo Ngarambe Raphael usanzwe ari Perezida wa FRVB wahamagajwe na RIB ejo ku wa Mbere.

Aba bose bari gukorwaho iperereza ngo hamenyekane icyaba cyaratumye Ikipe y'Igihugu ya Volleyball y'abari n'abategarugori yirukanwa muri shampiyona Nyafurika ya Volleyball yaberaga i Kigali mu cyumweru gishize.

Byari nyuma y'uko Impuzamashyirahamwe y'umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) isanze u Rwanda rwarakinishaga muri iriya mikino abakinnyi bane b'abanya-Brésil nyamara rwarabahaye ubwenegihugu mu buryo butemewe n'amategeko.

Aba barimo uwitwa Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bagaragajwe nk'abatujuje ibisabwa mbere gato y'umukino u Rwanda rwari rugiye guhuriramo na Senegal mu cyumweru gishize.

Nyuma y'uko u Rwanda rwari rumaze gusezererwa muri ririya rushanwa, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yatangije iperereza ngo hamenyekane icyihishe inyuma y'ibirego u Rwanda rwashyizweho na FIVB.

Mu gihe Castar yaba ahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, yahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, agahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya Frw miliyoni 3 ariko itanarenze Frw miliyoni 5.