Ibimenyetso 10 bishobora kukwereka ko urwaye kanseri y’inkondo y’umura

Ibimenyetso 10 bishobora kukwereka ko urwaye kanseri y’inkondo y’umura

Sep 21,2021

Kanseri y’inkondo y’umura ikunze kwibasira cyane abagore, igaragazwa no gukura bidasanzwe k’uturemangingo ku nkondo y’umura. Kanseri akenshi iyo igifata umuntu ntikunze kugaragaza ibimenyetso, gusa iyo ifatiranywe hakiri kare ishobora kuvurwa ikaba yakira.

 

. Ibimenyetso biranga Kanseri y'inkondo y'umura

. Icyakubwira ko urwaye Kanseri y'umura

 

Ibimenyetso bya kanseri y’inkondo y’umura ugomba kwitondera 

Ibintu bidasanzwe bisohoka mu gitsina

Ubusanzwe hari amatembabuzi asohoka mu gitsina, ubu ni uburyo umubiri ukoresha mu gusukura igitsina. Gusa muri ubu buryo ibisohoka mu gitsina nta bara cg impumuro bigira.

 

Niba ubona bitangiye guhindura ibara, bikagira impumuro mbi ndetse bikiyongera kurusha ubusanzwe, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y’umura.

 

Kuva amaraso mu gitsina

Umugore cg umukobwa buri kwezi mu gihe cy’imihango amenyereye kubona amaraso. Gusa niba ubona amaraso mu gitsina atari igihe cy’imihango, ugomba kwihutira kugana kwa muganga ukamenya neza impamvu, kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’iyi kanseri.

 

Niba uva amaraso mu gihe urangije gukora imibonano mpuzabitsina cg se ukayabona warageze igihe cyo gucura, ugomba kwihutira kugana kwa muganga mu buryo bwihuse.

 

Kubabara mu gihe uri kunyara

Mu gihe unyara, ubusanzwe, ntugomba kubabara. Niba utangiye kumva uribwa mu gihe ugiye kunyara, cg se ukumva wokera ugomba kwihutira kugana kwa muganga.

 

Nubwo ibi bimenyetso bishobora no kugaragara mu gihe urwaye infection y’umuyoboro w’inkari, gusa ntugomba kubyihererana ni ngombwa kugana kwa muganga ukabimenya neza.  

 

Kumva ubabara amaguru

Nubwo igihe cyose ubabara amaguru bitaba byerekana kanseri y’inkondo y’umura. Ubu bubabare ni kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane kuri iyi kanseri.

 

Nubona amaguru yawe yabyimbye cg aretsemo amazi, ugomba kwihutira kugana kwa muganga, kuko bishobora kuba byerekana iyi kanseri.

 

Kubabara mu gihe cy’imibonano

 

Kuribwa amaguru cg amatako ni kimwe mu bimenyetso biza kare bya kanseri y’inkondo y’umura

Mu gihe ukora imibonano ukumva ubabara cyane, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y’umura.

 

Niba ubu bubabare butangiye kuza vuba kandi bukagenda burushaho kwiyongera, ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

 

Guhorana uburibwe bw’umugongo

Nubwo hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ugira uburibwe mu mugongo, mu gihe uhorana iki kibazo ni ngombwa kwisuzumisha iyi kanseri.

 

Gutakaza ibiro cyane no guhora wumva unaniwe

Umunaniro ukabije, ni kimwe mu bimenyetso kanseri zitandukanye zihuza. Ahanini biterwa n’uko insoro zitukura z’amaraso ziba zisimbuzwa insoro zera; nuko bikaba byatera ikibazo cyo kubura imbaraga kuko uba ufite ikibazo cyo kubura amaraso. Aha niho umunaniro uzira ndetse no gutakaza ibiro cyane.

 

Niba utari kuri regime cg Ikindi gituma unanuka, niba ubona utakaza ibiro mu buryo budasobanutse, ni ngombwa kwihutira kwisuzumisha iyi kanseri.

 

Guhora wumva ubabara mu kiziba cy’inda

 

Nubwo ubu buribwe buba kenshi uri mu mihango, mu gihe wumva bukabije cyane ni ngombwa kugana kwa muganga

Uburibwe bwo mu nda hasi (cg ikiziba cy’inda) akenshi ni ubusanzwe mu bari n’abategarugori, cyane cyane mu gihe cy’imihango. Gusa niba wumva ufite ububabare burenze ubwo wagiraga, kandi bukazajya buba kenshi bukamara igihe kinini, ni ngombwa kugana kwa muganga ukisuzumisha ko itaba ari kanseri y’inkondo y’umura yatangiye kukwibasira.

 

Kubona imihango mu buryo butunguranye

 Buri mugore cg umukobwa aba azi igihe agira mu mihango buri kwezi. Nubwo hari impamvu nyinshi zishobora guhindura igihe ugira mu mihango, na kanseri y’inkondo y’umura izamo.

 

Niba wari usanzwe ufite ukwezi kw’imihango kudahinduka, ukabona utangiye guhindaguranya amataliki, ni ngombwa kwihutira kwisuzumisha kwa muganga.

 

Guhinduka cyane mu buryo ujya kunyara

Imihindagurikire tuvuga aha ni inshuro ujya kunyara, uko unyara ndetse n’ inkari uko zisa. Niba wari usanzwe ushobora gufunga inkari, ukaba utakibishobora, ukabona ibara ry’inkari zawe ryahindutse cyane, ni ngombwa kugana kwa muganga.

 

Nuramuka ubonye amaraso mu nkari zawe, ugomba kwihutira kugana kwa muganga utazuyaje.

 

Mu gihe ubonye kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga ugasuzumwa hakiri kare.

 

Tubibutse ko, kanseri y’inkondo y’umura iri mu zihitana cyane igitsina gore. Gusa, mu gihe ivuwe hakiri kare itarafata ibice byinshi ishobora kuvurwa igakira.

 

Iyi kanseri ishobora gukingirwa ku bakobwa bakiri bato, kandi urukingo rutangirwa ubuntu.