Igishushanyo cya Jay Polly cyari cyatumye yitirirwa umuhanda kiriho cyasibwe n'ikiriyo cye kitararangira

Igishushanyo cya Jay Polly cyari cyatumye yitirirwa umuhanda kiriho cyasibwe n'ikiriyo cye kitararangira

Sep 22,2021

Rwigema Abdul wahanze igishushanyo cyatumye benshi bitirira Jay Polly umuhanda wo muri Kigali, yahamirije InyaRwanda amakuru avuga ko koko iki gishushanyo cyamaze gusibwa ndetse ko nawe atazi impamvu cyasibwe.

 

Mu ijwi ridasohoka neza ryumvikanaga ko uyu munyabugeni Rwigema Art yababajwe ndetse anashavuzwa cyane n’isibwa ry'gishushanyo cya Nyakwigendera Jay Polly aherutse gushushanya ndetse benshi bagatangira kwitirira umuraperi Jay Polly uyu muhanda, yavuze ko yiteguye kuburana n’abagisibye.

 

Mu kiganiro kirambuye uyu munyabugeni yavuze ko yatabajwe n’abantu kuri telefone aryamye bamubwira ko igikuta kiri gusibwa, ahageze asanga koko cyasibwe agerageza gukurikirana abagisibye n’impamvu bagisibye batamubajije.

 

Mu bagisibye uyu munyabugeni yabashije kumenya harimo umuyobozi w’umudugudu wari uri kumwe n’uw’ Akagali ndetse n’abandi bagabo babiri abamuhaga ayo makuru bavugaga ko batabazi. Mu kiganiro kirambure Rwigema yagiranye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru yatangiye asobanura uko byagenze n’impamvu cyasibwe.

 

Yagize ati: ’’Ni ukuvuga ngo bajya kugisiba sinari mpari ntibanambajije bagiye barasiba ariko bagisibye bavuga ko ngo nta burenganzira mfite buturutse muri RDB ngo nta burenganzira mfite, ngo ntabwo byemewe ngo kwamamaza, ngo ndikwamamaza, njyewe kandi mu by'ukuri atari ko bimeze cyane ko nahawe igikuta na nyiri urugo nyiri urugo niwe wampaye igikuta. Rero ntabwo nari kujya kubaza kuko si ubwa mbere bibaye muri Art si ubwa mbere nari mbikoze kandi Art zigiye zitandukanye ni uko mba navuganye n’abantu kandi ntibajya babisiba".

 

Yakomeje ati "Ni ukuvuga ngo njyewe ntabwo nari mpari nari naryamye barampamagara barambwira ngo igishushanyo bari kugisiba, maze ndaza rero mu kuhagera naje nsanga bamaze no kugisiba, mbajije bambwira ko cyasibwe n’abayobozi b’umudugudu ndetse n’abayobozi b’akagari ndetse n’abandi bantu nka babiri ni uko nabyumvishe".

 

Ati "Ni uko nabyumvishe nanjye, uko ndikukubwira kuko sinari mpari, bavugaga ko nta byangombwa mfite ariko nabo bagiye kugisiba batanambajije, ubuse basanze bihari n’ubwo ntabihari, yego ariko bahubutse sinzi icyo bagendeyeho bagisiba".

 

Umunyabugeni Rwigema yavuze ko kuko nta burenganzi bwo kugisiba bari bafite yiteguye kuburana nabo bakamwereka impamvu bagisibye n’amakosa yakoze yatsindwa bakamuhana ariko nabo batsindwa bakishyura.

 

Yagize ati: ’’Nyuma yo kugisiba baranyereka amakosa nakoze n’aho bashingira bavuga ko ngomba kujya gusaba urupapuro, nimbona ko mfite amakosa ubwo nyine ninsindwa nyine ubwo ndakatirwa ibinkwiriye ariko nanjye nimbatsinda barishyura.’’

 

Rwigema yakomeje avuga ko kiriya gishushanyo atabona agaciro agihaye kuko ntabwo cyari icyo kugurisha ahubwo cyari icyo guha agaciro Nyakwigendera Tuyishime Joshua (Jay Polly) bitewe n’amateka afite mu muziki nyarwanda ari na ho yaheraga avuga ko abonye ubushobozi bacyubaka ku gikuta kinini.

 

Yagize ati: "Biriya nabikoze mu bushobozi bwanjye buke mfite nabikoze kugira ngo nimbona abamvugira cyangwa se nimbona ababikunze bamfashe tugashaka igikuta kinini tugakora nyine ishusho yiwe igaragara ifite agaciro gakomeye".

 

Kugeza ubu igikuta cyamaze gusibwa

 

Ati "Kiriya gishushanyo sinakigenera igiciro ariko muri Art tugurisha igitekerezo, ikindi gusa intego nari mfite kwari ukubona ubushobozi tukagishushanya ku rukuta runini". Mu gusoza Rwigema yavuze ko kugeza ubungubu ntacyo arakora gusa akiri kuvugana n’abantu. Ubwo twavuganaga, yavuze ko abamusibiye igishushanyo batari bakamuvugisha.

 

Muyoboke Alex Umuyobozi wa Ishusho Ltd ndetse akaba ari umujyanama w'abahanzi ubimazemo igihe kinini, yababajwe bikomeye n'uku gusibwa kw'iki gishushanyo cyatumye umuhanda witirirwa Jay Polly. Abinyujije kuri konti ye ya instagram yagaragaje akababaro ke. 

 

Muyoboke yasoje ubutumwa bwe asaba ko abahanzi nyarwanda bajya bahabwa agaciro bakanubahwa, anibutsa abasibye iki gishushanyo ko Jay Polly yatanze ibyishimo ku banyarwanda benshi bityo ko ifoto ye itari ikwiriye gusibwa n'ikiriyo kitararangira, byongeye kigasibwa nyir'inzu yashyizweho iyi foto ndetse n'umunyabugeni washushanyije iyo foto batabizi.

 

Yagize ati'' Rest In paradise Jay!!!Iyo photo mubona ya shushanyijwe n'umusore muto ariwe Rwigema Art, abiherewe uburenganzira nanyirinzu, Ikibazo iyo foto ubuyobizi Bwa umudugudu n'ubwa Akagali iyo foto barayisibishije nyirinzu (igipangu) atabizi ndetse n'uwayishyushanyije atabizi atabwiwe impamvu.

 

Ese Koko niyo baba bishe amategeko birakwiye koko ko bikorwa nabanyiri kubikora batabizi?

 

Bayobozi ese Koko iyo mureka tukabanza tukarangiza n'ikiriyo Koko uwo ko Ari umuhanzi watanze umusanzu ni byishimo ku banyarwanda benshi

 

Kubo bireba nyamuneka umuhanzi nyarwanda nahabwe agaciro niyubahwe!!!

 

Rest in Peace JAY POLLY much respect brother.''

 

Rwigema Abdul wari usanzwe ari umufana ukomeye wa Tuyishime Joshua [Jay Polly], nyuma y'urupfu rw'uyu muraperi yafashe umwanzuro wo kwifashisha impano afite yo gushushanya, maze ahanga igishushanyo kinini cy'uyu muraperi uherutse kwitaba Imana urupfu rwe rugashavuza benshi kuri ubu cyamaze gusibwa.

 

Iki gishushanyo yashyize ku nzu cyari giherereye ku nkengero y'umuhanda uherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe, mu kagari ka Kanambe mu mudugudu w'Umushumbamwiza, cyatumye benshi mu bawunyuramo bawitirira Jay Polly wasize amateka maremare muri uyu muziki Nyarwanda.

Tags: