Ibintu 4 bibi cyane utari uzi bizakubaho niba uryama utajimije amatara yo mu cyumba uraramo

Ibintu 4 bibi cyane utari uzi bizakubaho niba uryama utajimije amatara yo mu cyumba uraramo

Sep 22,2021

Bamwe bakunda kuryama mu mwijima wuzuye, abandi bo ntibashobora kubona ibitotsi mu gihe itara ritari kwaka. Ese bigira izihe ngaruka kuryama amatara yo mu cyumba urimo ari kwaka.

 

. Ingaruka zo kurara ucanye amatara yo mu cyumba uryamyemo

. Ibibi byo kuraza abana mu cyumba utazimije amatara

. Kurara ucanye amatara bishobora gutera Kanseri y'amabere ku bagore

 

Buri wese burya aba yifitemo isaha muri we, isaha y’indani mu mubiri we. Iteka buri muntu yiyumvamo kuzimya amatara iyo agiye gusinzira dore ko iyo usinziriye udashobora kubona urumuri byoroshye, kuko amaso yawe aba afunze gusa rimwe na rimwe bikaba ingeso nziza kuri bamwe.

 

Gusinzira itara ry’aho uryamye riri kwaka, bifatwa nk’ibituma habaho kugira ihungabana ku ruhande rumwe.

 

Amatara afite andi mabara, nk’ubururu asiga ingaruka nyinshi ku wayakoresheje mu ijoro. Aya matara iyo yaraye yaka, ashobora gutuma ubyukana umunaniro ukabije. Ku bana bato, kurara amatara yaka, bizana ikibazo gikomeye mu myifatire yabo ya buri munsi, aho usanga badakunda gukina nka mbere bakajya bahora bigunze.

 

Urumuri rw’amatara ya nijoro, rutera kanseri y’amabere ku b’igitsinagore nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 1779 na chronobiology international. Amatara ya nijoro, atuma habaho kugabanuka kw’imisemburo mu mubiri w’umuntu. Akenshi abantu bagirwa inama yo kudasiga ibikoresho byaka mu gihe baryamye, nka mudasobwa, telefoni,.. kuko bigira igaruka zikomeye.

 

Inkomoko: Opera News