Min Gatabazi yavuze ibizitabwaho kugirango akabari kemererwe gukora

Min Gatabazi yavuze ibizitabwaho kugirango akabari kemererwe gukora

Sep 23,2021

Minisitiri Gatabazi yatangaje ko hizwe uburyo bwinshi buzatuma abagiye mu tubari birinda,mu kiganirano yagiranye na RBA, kuri uyu mugoroba taliki ya 22 Nzeri 2021 .

 

. Ibizagengerwaho kugirango akabari gafungurwe

 

Minisitiri Gatabazi yavuze ko kugira ngo utubari dufungurwe, byatewe n’intambwe imaze guterwa mu kwirinda ndetse no kuzirikana ba nyiratwo ndetse n’ubuzima bw’abo twahaga akazi.

 

Ati: “Mu byo twasuzumye mu nama y’Abaminisitiri byagaragaraga ko hari intambwe imaze guterwa mu bwirinzi ndetse no mu kubona inkingo ku banyarwanda ndetse noneho tunasuzuma igihe utubari tumaze tudakora n’ibibazo dutekereza kuri ba nyiratwo, inzu zakodeshwaga, abakoragamo cyane cyane urubyiruko ndetse n’uruhererekane rw’ibicuruzwa biva mu nganda ari izikomeye n’iziciriritse z’Abanyarwanda, byose bimaze igihe kirenga umwaka bihagaze.”

 

Yongeyeho ati: “Dutekereza kuri ubwo buzima bw’abo bantu twumva ko hakwiye kugira igikorwa, ariko bikanajyana n’intambwe imaze guterwa yuko tumaze kumenya uburyo bwo kwirinda.”

 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko utubari tutazwi umubare twose, ahubwo hari inzego zifite inshingano yo kwicara zigatekereza ibikwiye kuba byakubahirizwa.

 

Yagize ati: “Hari ugira akabari muri butike, munsi y’igitanda ntituvuze ngo ubu utubari twose twafunguwe kandi ubu ntirurafungurwa kuri iyi saha turimo kuvuga.

 

Dufite inshingano nk’abayobozi, ari Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Polisi, yo kwicara tugatekereza ibikwiriye kuba byakubahirizwa.”

 

Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko gufungura akabari hazashingirwa ku buryo bwo kwirinda bitazashingira ku bucuruzi.

 

Ati: “Icya mbere ni ukwiga uburyo akabari gakwiye kuba gateye, ntitureba mu buryo bw’ubucuruzi turabireba mu buryo bwo kwirinda. Ese mu kabari kaba kameze gute mu buryo bwo kwirinda? hari uburyo bwo kwirinda, gukaraba intoki bwateganyijwe, uburyo bwo guhana intera ku buryo abakicayemo babona umwuka uhagije.”

 

Yanashishikarije ba nyirutubari igihe tuzaba dufunguwe gukorera hanze mu busitani ahantu hari umwuka uhagije no kuzirikana amabwiriza ajyanye no kubahirizwa kugira ngo abantu birinde COVID-19.