MINICOM yashyize hanze amabwiriza 12 agomba kugenda ifungurwa ry’utubari
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) byashyizeho amabwiriza agenga ifungurwa ry’utubari.
Akabari gafungurwa ni agafite icyangombwa cy’ubucuruzi cya RDB cyangwa agafite ipatanti itangwa n’umurenge bikemerera gutanga serivisi z’akabari.
Muri aya mabwiriza kandi harimo ko buri kabari kagomba kugira umukozi ushinzwe kwita ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi wambaye umwambaro w’umuhondo.
Abakiriya b’akabari bagomba kukazamo bambaye agapfukamunwa hanyuma kandi bagahana intera ya 1.5 m.
Amasaha yo gufanga no gufungura agomba kubahiriza ayashyizweho na Leta agena ibigo by’ubucuruzi.
Utubari tugomba gushyiraho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi bukubahirizwa.
Inzugi n’amadirishya bigomba kuba bifunguye kugira ngo umwuka winjire kandi aho bishoboka bakanywera hanze.
Buri kabari kagomba gushyira aho binjirira uburyo bwo gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe [sanitizer].
Abakora mu kabari bagomba kuba bambaye agapfukamunwa buri gihe kandi neza kandi barahawe urukingo rwa Covid-19.
Ba nyiri utubari bagomba gupimisha abakozi babo buri nyuma y’ibyumweru 2 [iminsi 14].