U Rwanda rwatsindiye kwakira shampiyona y’isi mu gusiganwa ku magare muri 2025
U Rwanda bwa mbere mu mateka yarwo ndetse n’aya Afurika muri rusange, ruzakira Shamiyona y’isi mu gusiganwa ku magare muri 2025 nyuma yo guhabwa aya mahirwe ruhigitse Maroc byari bihatanye.
Nyuma y’igihe kinini u Rwanda rugaragaza ko rushoboye kwakira iri rushanwa,amakuru yamenyekanye ko rwahawe aya mahirwe nubwo itangazo ribyemeza rizasohoka ku munsi w’ejo.
Muri Nzeri 2019 nibwo abahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda bashyikirije David Lappartient, Perezida w’Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), ibisabwa ngo ruzakire iyi shampiyona.
Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John mu gihe FERWACY yari ihagariwe n’uwari Perezida wayo Bayingana Aimable.
Abinyujije kuri Twitter, Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko uretse kwakira ubusabe bw’u Rwanda, yashimishijwe no kwakira intumwa z’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda n’uwari Umuyobozi waryo Bayingana Aimable, bakaganira ku kigo kigamije iterambere ry’uyu mukino.
Nyuma yo kugira ubunararibonye bwo gutegura gutegura Tour du Rwanda inshuro 13, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyakiriye shampiyona y’Isi.
Shampiyona y’Isi mu mihanda y’i Kigali izongerera ibyishimo Abanyarwanda no hanze y’u Rwanda, ku gihugu cyabaye intangarugero mu iterambere ry’inzego zose.
U Rwanda rwasabye kwakira shampiyona y’Isi y’amagare nyuma y’uko rwakiriye iya Afurika inshuro zirenze imwe kandi ikagenda neza cyane.
Muri iki cyumweru,iyi shampiyona y’isi iri gukinirwa mu Bubiligi ahazwi nka Flanders habera amarushanwa y’umunsi umwe akundwa cyane.
N’ukuvuga ko muri 2025,ibyamamare mu mukino wo gusiganwa ku magare biturutse hirya no hino ku isi bizahurira mu Rwanda gushaka umudali wa zahabu no kwambara umwenda w’umukororombya.