Ibintu 6 bitangaje byakubaho uramutse uriye cocombre nibura imwe buri munsi
Concombre (soma kokombure) cg cucumber mu cyongereza, ni rumwe mu mbuto zifatiye runini ubuzima bwacu bwa buri munsi. Ni mu gihe kuko ikize ku ntungamubiri, imyunyungugu na vitamini zitandukanye zifasha umubiri mu mikorere myiza buri munsi.
. Akamaro ko kurya Cocombre ku mubiri w'umuntu
. Ibyo wakwitondera mu kurya cocombre
. Ibyiza byo kurya cocombre
Nubwo kokombure ikunda kenshi kubarwa mu cyiciro cy’imboga, siko biri kuko ari imbuto. Kokombure zibarizwa mu muryango umwe na watermelon kimwe n’ibihaza, witwa cucurbitaceae.
Igiti cya kokombure kiba mu muryango umwe na watermelon
Hari impamvu nyinshi ugomba kurya kokombure kenshi (ubishoboye buri munsi), kuko ikize kuri vitamini K, za B zitandukanye, C n’imyunyu ngugu itandukanye, biguha ubushobozi bwo kwirinda indwara nyinshi zitandukanye zirimo izibasira umutima.
Concombre igizwe n’iki?
95% byayo byose ni amazi, ifite muri yo kandi:
Fibre
Proteyine
Potasiyumu
Manganeze
Kalisiyumu
Manyesiyumu
Umuringa
Vitamini K
Vitamini A
Vitamini C
Vitamini B5
Vitamini B9
Akamaro ka concombre ku mubiri
1. Kurinda umwuma
Nkuko tumaze kubona ko 95% byayo ari amazi, kokombure ifasha umubiri kutagira umwuma cyane cyane mu bihe by’izuba. Udusate twa kokombure watugereranya n’ikirahuri cy’amazi
Ubushakashatsi bwerekana ko ibiyigize birinda kubyimbirwa, binafasha uruhu kugumana itoto, ikarinda iminkanyari no gusohora imyanda mu mubiri.
2. Igabanya ibyago byo kurwara kanseri
Kokombure ikungahaye kuri polyphenols, zigabanya cyane ibyago byo kurwara kanseri y’ibere, iya prostate, iy’umura, ndetse n’iyi mirerantanga. Kokombure kandi inakize ku zindi ntungamubiri zitwa cucurbitacins, zifitemo ubushobozi bwo kurwanya kanseri.
3. Ihumuza umwuka wawe
Niba ujya ugira ikibazo cyo guhumura nabi mu kanwa, kokombure yagufasha cyane. Ufata agace gakase kayo ukagashyira mu kanwa mu gice cyo hejuru, bifasha kwirukana bagiteri zitera impumuro mbi. Kurya kokombure bizwiho na none kugabanya ubushyuhe bwinshi mu gifu; iyi akaba ari imvano ya mbere y’impumuro mbi mu kanwa.
4. Ifasha cyane urwungano ngogozi
Kokombure zikungahaye ku bintu 2 by’ingenzi cyane mu mikorere myiza y’igifu; amazi na fibre. Kurya kokombure nka salade cg se kuyikoramo umutobe, bishobora kuguha igipimo gikwiriye ukeneye buri munsi cya fibres. Niba ukunda kugira ikibazo cy’ikirungurira, ugomba kumenya ko kunywa amazi menshi ari uburyo bwiza bwo kugabanya aside iba yabaye nyinshi mu gifu, ibi kokombure ishobora kubigufashamo.
Uruhu rwa kokombure rukungahaye cyane kuri fibres, zifasha cyane mu igogora ry’ibiryo no kwihutisha ibiryo mu rwungano ngogozi bigatuma bisohoka vuba, bityo bikakurinda kwituma impatwe.
5. Ifasha cyane mu mikorere myiza y’umutima
Kokombure ni isoko nziza ya potasiyumu, iyi igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso. Urugero rukwiye rwa potasiyumu mu mubiri yaba imbere mu turemangingo cg hanze yatwo, ni ingenzi mu mikorere myiza y’umutima.
6. Irwanya kubyimbirwa n’ibindi bibazo mu mubiri
Kokombure ifasha mu kurwanya ububyimbirwe mu mubiri, irwanya kuribwa mu ngingo, goute na rubagimpande.
Kokombure izwiho gufasha mu gusa neza k’uruhu, gukomera kw’inzara n’imisatsi, irinda kuma kw’iminwa no ku bari n’abategarugori izwiho kongera ububobere bwabo.
Kokombure iribwa ite?
Kokombure ziribwa ari mbisi, nyuma yo kuzironga neza mu mazi meza, ukataguramo uduce duto duto uko ushaka. Ushobora kuyirya yonyine cyangwa ukayivanga n’izindi mboga ugakora salade. Ntugomba kuyiteka na rimwe.
Ushobora kuyirya nka salade cg yonyine
Icyitonderwa
Niba atari iyo wihingiye, mbere yo kuyigura banza urebe niba itamaze igihe isaruwe cyangwa byibuze yabitswe muri firigo. Nusanga ifite kuri yo ibara ry’umuhondo cg se inambye, ntukayikoreshe.
Mbere yo kuyirya wiyihata kuko vitamini A na C ziboneka ku ruhu rwayo.
Utubuto twayo ntacyo dutwara gusa ubishatse wadukuramo.