Amagambo 5 umukobwa atajya arambirwa kumva ku mukunzi we uko byamera kose

Amagambo 5 umukobwa atajya arambirwa kumva ku mukunzi we uko byamera kose

Sep 24,2021

Rimwe na rimwe amagambo avanze n’ibikorwa ni ikintu kiryohera buri mukobwa wese uri mu rukundo. Amagambo afite uburyo afungura umutima, amagambo ni meza kandi amagambo ni uburyo bushobora gutuma wiharira umukobwa wenyine.

 

. Imitoma iryohera amatwi

. Amambo y'urukundo wabwira umukunzi

. Amagambo abakobwa batajya barambirwa mu matwi yabo

 

Dore amagambo 5 umukobwa atajya arambirwa kumva ku mukunzi we:

 

1. Uri mwiza

 

Buri mukobwa wese ashaka gutakwa, buri mukobwa wese ashaka kuba itandukanirizo n’abandi maze akaba umwe gusa, buri mukobwa wese aba ashaka ko umukunzi we amufata nk’aho ariwe mukobwa wenyine utuye ku isi. Niba wumva ko amagambo ashobora gutuma umukobwa yishima hanyuma ukaba utaramubwira uburyo ari mwiza, utegereje iki? Tuma umukunzi wawe aba umukobwa w’igitangaza mu buzima bwawe, ntabwo azigera abyibagirwa.

 

2. Usobanura isi kuri njye

 

Ni uwuhe mukobwa cyangwa umugore udashaka gusobanura byose ku mukunzi we? Hari ibintu byinshi bituma umugore cyangwa umukobwa mukundana asobanura byinshi kuri wowe. Numwereka ko asobanura byinshi kuri wowe nawe aziyumvamo ko ari uw’agaciro ndetse yumve ko ari n’uw’igikundiro, buri mugore wese ashaka gusobanura byose ku mukunzi we.

 

3. Ufite inseko irangaza bose

 

Nta kintu cyiza nko kuba useka neza; bituma abantu bagukunda; inseko nziza ituma umukobwa aba uw’igikundiro birenze ndetse nabo barabizi. Niba wumva ko inseko ari nziza nawe azahora agusekera, bityo gerageza kumwumvisha ukuntu aseka neza nawe bizamushimisha.

 

4. Ndi umunyamahirwe kuba nkufite mu buzima bwanjye

 

Abasore benshi bumva ko amagambo nk’aya baba barengereye, ariko ntabwo ariko biri; ni uburyo bwo gutuma umukunzi wawe akwiyumvamo nawe ukamwumvisha neza uburyo uri umunyamugisha kuba umufite mu buzima bwawe.

 

5. Ndagukunda

 

Ibi byo biza bisubiza byose; buri mukobwa aho ava akagera ufite umusore bakundana, ashimishwa n’uko umukunzi we ahora amwibutsa ko amukunda. Gusa ntabwo ari abasore bose bashobora ibi, ndetse nta n’ubwo abasore bose ari beza ku magambo, bityo umusore ukunda by’ukuri umukunzi we agerageza uko ashoboye maze akamwuvisha uburyo amukundamo.

 

Src:www.Elcrema.com

Tags: