Hamenyekanye uko amafoto y'ubwambure ya Kantengwa ari kujya ku karubanda - AMAFOTO

Hamenyekanye uko amafoto y'ubwambure ya Kantengwa ari kujya ku karubanda - AMAFOTO

Sep 25,2021

Hamenyekanye uko amafoto y'Umunyamideli wo muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda, Kantengwa Judith Heard, yongeye kuboneka ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter na Instagram ndetse n'abagabo bivugwa ko bagiye baryamana.

 

Uyu munyamideli avuga ko hari aba-hacker biniriye ububiko bwe bw'amafoto, bayakwirakwiza bakoresheje konti ya Twitter avuga ko atari we uyigenzura.

 

Ikinyamakuru Blizz gitangaza ko amafoto yo kuri Instagram arimo abo bivugwa ko barayamanye na Kantengwa, ari gusyirwa hanze na konti ya Edwin Katamba uzwi nka Mc Kats, wahoze ari umugabo wa Fille Mutoni, na we ufite inkomoko mu Rwanda.

 

Mu mezi make ashize, Kats yari yatangaje ko konti ze zinjiriwe. Kuri ubu konti ye yitwa @KatsMusicUG kuri Instagram niyo iri gushyira ku karubanda Kantengwa.

 

Uri gushyita hanze ayo amafoto, avuga ko yitwa David, yivgira ko " Ngiye gushyira hanze amafoto y'ubwambure bwa Abryanz (Titus Brian Ahumuza) na Judith vuba aha ndetse n'amashusho yabo basambana. Nzanashyira hanze kandi amafoto y'abagabo yaryamanaye nabo."

Uyu kandi ni nawe wiyemerera ko ari gukoresha konti ya Twitter ya Judith Heard. Ubu iyi konti yamaze gufungwa kubera ayo mafoto nyandagazi.

 

Hagati aho, Kantengwa yasabye imbabazi rubanda ko atari byiza kuba ibyo byabayeho kandi byarigeze no kubaho mbere.

 

Kuri Facebook yagize ati " Konti yanjye ya Twitter sinjye uyigenzura. Hari umuntu uri kuyikoresha ashyira hanze amafoto y'ubwambure bwanjye. Ndasaba imababazi kuko nziko ari ubwa kabiri bibayeho gusa munyumve rwose nkeneye ubufasha bwanyu."

Ntabwo Kantengwa arasobanura ibyo kuri Instagram uko biteye.

Kudith Heard ni umunyamideli ukomeye muri Afurika, umunyamakuru akaba ari na Rwiyemezamirimo.

 

Ubwo amashusho y'ubwambure bwe yajyaga ku karubanda bwa mbere, byaramugoye cyane ko yahaswe ibibazo kuri iyo migirire.