Perezida Kagame yemeje ko hari abasirikare ba RDF bapfiriye ku rugamba muri Mozambique
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yemeje ko hari abasirikare bake ba RDF baguye ku rugamba Ingabo zayo ziriho rwo guhashya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.
Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri, ubwo yasuraga Ingabo n'ababopisi b'u Rwanda bakabakaba 1,000 boherejwe kugarura amahoro muri Cabo Delgado, mu ruzinduko rw'iminsi ibiri ari kugirira muri Mozambique.
Perezida Kagame yabonaniye n'ingabo z'u Rwanda mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu mazi kiri mu gace ka Pemba, aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi.
Umukuru w'Igihugu mu butumwa yahaye izi ngabo, yazishimye ku kazi gakomeye cyane zakoze kanatumye bamwe mu bari bazigize batakaza ubuzima.
Ati: "Ni akazi gakomeye mwakoze, ariko habayeho no kwitanga, mugenda amanywa n'ijoro, ku izuba rikaze, amasasu avuga hirya no hino ndetse harimo no gutakaza ubuzima ku bantu. Uko ni ko intambara imera."
"Twatakaje abasirikare uyu munsi tutari kumwe na bo. N'ubwo umuntu ashobora kuvuga ngo ni bake, ariko kuri twe gutakaza umuntu n'iyo yaba umwe ni ikintu gikomeye cyane. Abongereza ni bo bavuga ngo 'gutakaza ubuzima bw'umuntu umwe ni nko gutakaza ubwa benshi'".
Perezida Kagame yunzemo ko ku bufatanye na Leta Mozambique, bakomeje kuganira uko bakwita ku buzima bw'imiryango yatakarije abayo muri iriya ntambara.
Umukuru w'Igihugu cyakora cyo yibukije abasirikare bari muri Mozambique ko n'ubwo birukanye ibyihebe mu bice bitandukanye, ariko ko akazi kabo muri kiriya gihugu ari bwo katangira.
Ati: "Kuri ubu akazi kongeye gutangira, hari akazi twakoze kuva mu ntangiriro mu kubohora aka gace, akazi kazakurikiraho ni ukurinda aka gace no guharanira ko kongera kubakwa bushya."
Yabwiye ziriya ngabo ko akazi kazo gakomeje ari "ako kurinda no gucunga aka gace, no guharanira ko abaturage basubira mu byabo ndetse bagakora akazi kabo."
Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose, abaturage na Perezida wa Mozambique ari bo bari imbere yabyo, bityo akaba ari bo bagomba kugena igihe RDF izamara muri kiriya gihugu.
Perezida Kagame kandi yabwiye ingabo ko ibyihebe byirukanwe mu birindiro byabyo bigihari, bityo hakaba hakenewe ko bitazagaruka guhungabanya abaturage bo muri Mozambique na Cabo Delgado.
Perezida Kagame yasuye ingabo z’u Rwanda muri Mozambique nyuma y’amezi arenga abiri zimaze muri kiriya gihugu zoherejwemo kugarura amahoro muri Cabo Delgado yari imaze imyaka itanu yarayogojwe n’ibyihebe.
Mu mezi abiri n’ibyumweru bibiri zimazeyo, zifatanyije n’iza Mozambique zashoboye kwirukana umwanzi mu birindiro bitandukanye, mu turere twa Mocímboa da Praia, Muidumbe, Palma na Macomia kuri ubu ziherereyemo.
Aha muri Macomia izi ngabo ziri muri Operasiyo karahabutaka yo guhiga ibyihebe mu gace ka Quiterajo kuri ubu gafatwa nk’indiri yabyo.
Uretse gufasha Leta ya Mozambique kwigarurira uduce dutandukanye, ingabo za RDF zanafashije abari impunzi gutahuka, ndetse zinakomeje kubohora abaturage biganjemo abagore n’abana bari barashimuswe n’ibyihebe.