Theoneste Bagosora wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye aguye muri Mali

Theoneste Bagosora wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye aguye muri Mali

Sep 26,2021

Col. Theoneste Bagosora wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yaguye muri gereza yo muri Mali yari afungiwemo.

 

Umuhungu wa Colonel Theoneste Bagosora witwa Achille Bagosora yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko Se yapfuye, amwifuriza iruhuko ridashira.

 

Ni ubutumwa yashyizwe kuri Facebook arandika ati” RIP Papa’ bivuze ngo "Rest In Peace Papa cyangwa ruhukira mu mahoro papa".

 

Nta bindi Achille Bagosora yongeyeho.

 

Achille Bagosora kandi yabwiye BBC ko se yapfiriye mu bitaro i Bamako aho yari amaze ukwezi arwariye. Nta bindi bisobanuro yatanze.

 

Théoneste Bagosora yari asanzwe afungiwe muri Mali. Akaba yari amaze igihe arwaye.

 

Urukiko mpuzamahanga ICTR rwari rwamukatiye gufungwa burundu ahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi arajurira akatirwa gufungwa imyaka 35 ibarwa uhereye muri 1996. Kuva 01/7/2012 yari afungiye muri Mali.

 

Bagosora ntazibagirana kubera amagambo yavuze ko agiye gutegura imperuka ku Batutsi ubwo amasezerano ya Arusha yari asinywe.

 

Théoneste Bagosora yavukiye mu cyahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Seminari Ntoya ya Nyundo, yinjiye mu ishuri ry’abasirikare b’abofisiye ry’i Kigali muri Promotion ya 3 mu 1962. Yasohotse muri iryo shuri ari Sous-Lieutenant mu 1964.

 

Yakoze akazi mu mitwe myinshi y’ingabo z’u Rwanda zikitwa Garde Nationale, na nyuma zimaze kwitwa Armée Rwandaise. Twavuga nka: Ikigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera, Compagnie Kigali, Compagnie Police Militaire, n’ikigo cya Muhima yategekaga mu 1973.

 

Amaze kurangiza amasomo ye mu Ishuri ryigisha iby’intambara ry’ i Paris mu Bufaransa (Ecole de Guerre) aho yakuye Brevet d’Etudes Militaires Supérieures (BEMS) mu 1984, yoherejwe gukora muri Ministre y’ingabo. Mu 1988 yabaye umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Kanombe ndetse na Bataillon LAA (yari ishinzwe ibyo guhanura indege) nyuma y’iyicwa rya Nyakwigendera Colonel Stanislas Mayuya.

 

Ni kuri uwo mwanya yagiriyeho imyaka yo gusezererwa mu ngabo ava mu ngabo mu 1992.

 

Mu masezerano hagati y’amashyaka kugira ngo hageho Leta y’inzibacyuho mu 1992 yagizwe Directeur de Cabinet muri Minisiteri y’ingabo, iyo Minisiteri ikaba yari yahawe ishyaka rya MRND, n’ukuvuga ko mu 1994 yari umusivire.

 

Yafatiwe mu gihugu cya Cameroun mu 1996 yoherezwa Arusha mu 1997 ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Yahakanye ibyaha byose aregwa.

 

Yahanaguweho ibyaha byo gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi, ahubwo rumuhamya icyaha cy’uko, nk’umuntu wari ukuriye ministeri y’ingabo muri icyo gihe, atashoboye gukumira ubwo bwicanyi cyangwa ngo ahane ababukoze.