Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu gikomeye agiye gukora kugirango afashe umuhungu we kuba umukinnyi w'ikirangirire
Rutahizamu Cristiano Ronaldo arashaka kumanikira inkweto muri Manchester United yasinyiye amasezerano y’imyaka 2 ishobora kongerwaho uwa 3 hanyuma akerekeza mu bindi bikorwa.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal arifuza gutoza muri iyi kipe - kugira ngo bimworohere gukurikirana iterambere ry’umuhungu we Cristiano Jr nawe ukina mu bato bayo.
Uyu mukinyi w’imyaka 36 yageze muri United muri Kanama nyuma y’imyaka 3 yari amaze muri Juventus.
Ariko we n’umutoza wa United, Ole Gunnar Solskjaer, bizeye ko azashobora gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru kugeza ku myaka 40.
Ronaldo ngo arashaka kuzagerageza gutera intambwe yo gutoza muri Manchester United aho yumva yatera imbere nyuma yo kuza muri iyi kipe afite imyaka 18 ku gihe cy’umutoza Alex Ferguson.
Afashe uyu mwanzuro byamufasha kuyobora umuhungu weCristiano Jr, ufite imyaka 11 akaba yaratangiye imyitozo muri United.
Cristiano Jr yatangiye gutyazwa n’abatoza bo mu kigo cy’imyitozo cya United Littleton Road i Salford mu ntangiriro zuku kwezi.
Uyu musore yaramwenyuraga ubwo yari ahagararanye n’umwana w’umukinnyi wo hagati wa United Nemanja Matic,witwa Filip w’imyaka icumi bambaye imyenda ya United.