Ifoto ya Zari wabyaranye na Diamond asoma byimbitse umugore mugenzi we iri kwibazwaho byinshi - Amafoto

Ifoto ya Zari wabyaranye na Diamond asoma byimbitse umugore mugenzi we iri kwibazwaho byinshi - Amafoto

Sep 27,2021

Zari yibajijweho byinshi nyuma y'uko hagiye hanze ifoto imugaragaza asomana n'umugore mugenzi we ku munwa.

 

Iyi foto yafashwe mu birori bikomeye Zari yateguriwe n'inshuti ze muri Africa y'Epfo ubwo yizihizaga isabukuru ye y'imyaka 41. Uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda ariko wituriye muri Africa y'Epfo kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzere 2021 ni bwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 41.

Uburyo Zari Hassan yasomye uyu mugore byatumye hibazwa niba yararetse ibyo gukundana n'abagabo agakundana n'abagore bagenzi be.

 

Inshuti ze ziganjemo abatunze agatubutse zamuteguriye ibiroro byo kwizihiza uyu munsi nk'uko ibinyamakuru bigaruka ku myidagaduru byabitangaje.

 

Muri ibi birori ni bwo Zari yafotowe ari gusomana n'umugore mugenzi we. iyi foto yafashe icyo gihe yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bituma Zari yibazwaho byinshi. Uyu mugore yasomanye nawe nta mazina ye aramenyekana gusa bisa nk'aho amuri hafi cyane kuko ni nawe bakatanye Cake [gato].

Uyu mugore basomanye ni nawe bakatanye Cake

 

Ikinyamakuru Blizz.co.ug cyanditse ko hari abari kwibaza niba uyu mugore yararetse ibyo gukundana n'abagabo akihitiramo abo bahuje igitsina. Ku rundi ruhande uyu mugore asanzwe afite umwana w'umuhungu wemeje ko ari umutinganyi ndetse na nyina [Zari] yemeza ko azamufasha mu buzima azahitamo.