Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu kimwe gusa yifuza ko amukorera

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu kimwe gusa yifuza ko amukorera

Sep 28,2021

Umunyamideli Georgina Rodriguez yemeye ko yifuza cyane ko umukunzi we Cristiano Ronaldo yamusaba ko amubera umugore bagashyingiranwa byemewe n’amategeko.

 

Uyu munyamideli yahishuye ko ashaka gushyingiranwa n’umukunzi we ukinira Manchester United ndetse ngo yiteguye kuvuga ati ’yego’ igihe cyose azamusaba ukuboko amusaba ko bashyingiranwa.

 

Uyu mugore w’imyaka 27 wavukiye muri Arijantine,ufitanye umukobwa w’imyaka itatu na rutahizamu Ronaldo akanarera abandi bana be batatu,ari kwitegura gushyira hanze filime mbarankuru ivuga ku buzima bwe iri gukorwa na Netflix.

 

Ibi byo kwifuza ko Ronaldo yamugira umugore biri mu gace gato yerekanye kuri Instagram ku cyumweru.

 

Abajijwe uko yakumva ameze ari ku ifunguro rya nimugoroba mu bwato hamwe n’inshuti ze,agiye gushyingiranwa na Ronaldo w’imyaka 36, ​​Georgina yahakanye cyifuzo araseka,yerekeza amaso kuri Cristiano.

 

Yongeyeho ati: “Ntabwo byaterwa na njye ... Ndabishaka.”

 

Rodriguez yakoresheje ijambo ’Ojala’ ryo mu cyesipanyoli rikomoka mu cyarabu, risobanura ’Mashallah’ cyangwa ’Masha’Allah’ risobanurwa ngo ’Imana nibishaka’ kandi risobanurwa mu Cyongereza ngo ’Reka twizere ko’.

 

Amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga kandi arimo amashusho ya Cristiano akina umupira n’umuryango we ndetse ari guca kuri tapi itukura mu birori hirya no hino mu Burayi yitabiriye, hiyongereyeho no kwishimana n’inshuti.

 

Itariki iyi filimi mbarankuru izasohokaho bwa mbere ntiratangazwa.

 

Yemeza ko Cristiano azagaragara muri iyi filimi, Umuyobozi wa Netflix muri Espagne ushinzwe imyidagaduro, Alvaro Diaz, yagize ati: “Kugaragara kwa Cristiano bisobanura byose ariko byuzuza intego yacu yo kumenya Georgina uwo ari we n’umubano we na se w’abana be.

 

Georgina, mu nteguza y’iyi documentaire, yagize ati: “Mfite imyaka 27 kandi hashize imyaka itanu ubuzima bwanjye bwarahindutse.

 

Umunsi wa mbere nahuye na Cristiano hari ku wa kane mu mpeshyi, ubwo nari mvuye mu iduka hanyuma umugabo mwiza ufite metero ebyiri z’uburebure…”