RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Romantic Garden ukekwaho gutanga ruswa

RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Romantic Garden ukekwaho gutanga ruswa

Sep 28,2021

Umucuruzi uhagarariye Uruganda NBG Ltd (Norbert Business Group Ltd) rukora imiheha yo kunywesha akaba na nyiri Romantic Garden, Urayeneza Anitha, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa aho yatanze 500.000 Frw nyuma yo guhabwa icyangombwa yari yarasabye.

 

Romantic Garden ni ubusitani bw’akataraboneka buherereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Gisozi, bukorerwamo ibirori bitandukanye birimo ubukwe n’ibindi.

 

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mucuruzi yafunzwe.

 

Yagize ati "Uwafashwe yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge ndetse dosiye ye yamaze gukorwa inashyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 16 Nzeri 2021."

 

Icyaha uregwa akurikiranyweho bikekwa ko cyabereye mu Mujyi wa Kigali, aho uruganda ruherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi.

 

Dr Murangira yavuze ko RIB iburira abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo gutanga ruswa uko yaba ayita kose.

 

Yagize ati "Tuributsa abantu ko ruswa ari ruswa, kuyita amazina atandukanye, "agashimwe, agafanta, icyayi, intwererano, akantu n’ibindi bitayibuza kuba ruswa. Abantu bari bakwiriye kumva ko ruswa idakwiye kwihanganirwa."

 

Yashimye ubufatanye abaturage bakomeza kugaragaza mu kwamagana ruswa ndetse n’ibindi byaha.

 

Yakomeje ati "Abaturage bagumye badutungire agatoki ahantu hose babona ruswa iri."

 

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, Urayeneza Anitha akurikiranyweho gihanishwa ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.