Dore icyo umugabo wawe cyangwa umusore mukunda aba ashatse kukubwira iyo aguhobeye akagukomeza kandi akakwiyegereza cyane

Dore icyo umugabo wawe cyangwa umusore mukunda aba ashatse kukubwira iyo aguhobeye akagukomeza kandi akakwiyegereza cyane

Sep 28,2021

Habaho uburyo bwinshi bwo guhoberana harimo guhoberana by'akanya gato ndetse utatinya kuvuga ko bidafashije hakaba n'ubundi buryo usanga umugabo cyangwa umusore afata akanakomeza umukunzi we mu buryo ubona adashaka kumurekura kandi akamwiyegereza cyane.

Ubu buryo bwa nyuma ni bwo tugiye kuvugaho muri aka kanya. Ese umugabo wawe cyangwa umusore mukundana yari yaguhobera muri ubu buryo? Ese waba waramenye icyo bivuze?

Abahanga bavuga ko guhoberana biri mu bimenyetso by'urukundo kuko si kenshi wasanga abantu bangana bahobebana.

Reka dusobanure ubu buryo bwo guhoberana:

Uku guhoberana usanga umugabo cyangwa umusore asa n'ugundira cyangwa afata agakomeza umukobwa cyangwa umugore bakundana akenshi biherekezwa n'agasomyo(kiss) k'urukundo. Bitandukanye no guhoberana bisanzwe, uku guhoberana bifata akanya mbere yo kurangira. Ibi kandi umugabo abikorera umugore akunda cyane cyane iyo hashize iminsi batabonanan.

Niba umugabo cyangwa umukunzi wawe aguhobeye muri ubu buryo ntago aba ari kukubwira gusa ko agukunda ahubwo aba ari kukubwira ko agukumbuye cyane. Aba agerageza kukubwira ko anejejwe no kukubwira ko yishimiye kukubona kandi ko agukunda kandi ko atiteguye kukureka ngo ugende.

Ni ukukukwereka kandi ko akwitayeho ndetse kurusha uko wigeze kubitekereza.

Mu gihe rero uhobewe muri ubu buryo n'umugabo wawe cyangwa uwo mukundana nushaka mwizere kuko agukunda by'ukuri.