Uko wasukura umwijima wawe: Ibinyobwa bifasha gusohora uburozi mu mubiri
Umwijima ni urugingo rw’ingenzi mu mubiri. Akamaro kawo ka mbere ni ugusukura amaraso aba avuye mu rwungano ngogozi yerekeza ahantandukanye mu mubiri. Umwijima ufasha kandi mu gusohora ibinyabutabire n’ibyasigaye ku miti tuba twanyweye, bityo umubiri ntubonekemo uburozi.
Iyo umwijima udakora neza, ngo usohore iyo myanda iba irimo n’uburozi bishobora kuba byinshi mu mubiri bikaba byateza akaga n’indwara zikomeye.
Hari ibyo ushobora kunywa bigafasha umwijima mu gukora akazi kawo ko gusohora uburozi.
Ibyo kunywa byagufasha gusukura umwijima no kuwurinda uburozi
1. Amazi
Amazi aza ku mwanya wa mbere mu bifasha gusukura umwijima ndetse n’impyiko. Kunywa amazi ahagije buri munsi bifasha umubiri gukora neza.
Nywa byibuze litiro 2 cg ibirahuri 8 by’amazi buri munsi. Bizagufasha gusohora imyanda mu mubiri, bityo bikurinda ko umwijima wakangirika.
1. The vert/ Green tea
Icyayi cy’icyatsi cg the vert igira uruhare runini mu gusukura umwijima. Iki cyayi gikungahaye ku binyabutabire bizwi nka catechins, bifasha mu gusukura no gusohora imyanda mu mubiri, bityo kigafasha umwijima gukora neza no kwirinda uburozi.
3. Umutobe w’indimu
Amazi y’akazuyazi arimo indimu
Umutobe w’indimu ubonekamo aside izwi nka citric, ifasha umwijima gukora igikoma cya bile, gifasha gusohora imyanda mu mubiri. Ushobora gufata amazi y’akazuyazi ukayavanga n’indimu hanyuma ukazajya ubinywa buri gitondo.
4. Apple cider vinegar
Apple cider vinegar nubwo itaboneka henshi, gusa mu maguriro amwe n’amwe cyane cyane akomeye ibonekamo rwose. Kuyivanga n’amazi y’akazuyazi ukabinywa buri munsi bishobora kugufasha kurinda umwijima wawe uburozi butandukanye.
5. Umutobe w’amacunga
Umutobe w’amacunga urinda umwijima gupfukirinwa no kuzuramo ibinure, ukarinda amavuta mabi ashobora kujya ku mwijima, ukagabanya cholesterol ndetse ugafasha kongera imikorere myiza y’umusemburo wa insulin, ufasha kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso.
Uyu mutobe ushobora kuwikorera, ukoresheje amacunga y’umutuku niyo meza.
Ibi kenshi bigaragazwa no kugira inda nini (nyakubahwa)
6. Umutobe ukorwa mu mboga
Hari imboga zitandukanye zikize ku myunyungugu, vitamin zitandukanye n’izindi ntungamubiri z’ingenzi na fibres zifasha mu gusukura umubiri.
Umutobe w’inyanya, isoko nziza ya lycopene, ifasha mu gusohora uburozi mu mubiri no kugabanya ibyago byo kurwara kanseri cyane cyane iya prositate n’indwara z’umutima.
Karoti, concombre (cucumber), beterave (beetroot), tangawizi, celery n’izindi mboga ushobora gukoramo imitobe ni zimwe mu zigirira akamaro umwijima, kuko zifasha mu gusohora imyanda.