Nubona kimwe muri ibi bimenyetso 6 uzihutire kwisuzumisha HIV - virusi itera SIDA
Nta bimenyetso bihamye wareberaho ngo wemeze ko wanduye agakoko gatera SIDA keretse wipimishije kwa muganga. Gusa ibimenyetso tugiye kubabwira bishobora gutuma ukeka ko waba waranduye cyane cyane iyo hari ibyo uheruka guhura na byo bishobora kukwanduza aka gakoko nk'imibonano idakingiye.
1. Kubyimbagatana mu buryo butunguranye
Iki ni ikimenyetso kibanze kiza mu bya mbere ku muntu wanduye agakoko gatera SIDA. Abantu 2 muri 5 banduye bagaragaza iki kimenyetso. Ahantu habyimbiwe hashobora guhindura ibara kandi hakaryaryata.
2. Kubyimba lymph nodes cyangwa Ganglions
Ni ikimenyetso kigaragara akenshi ku muntu ugifatwa. Izikunda kubyimba ni izo ku ijosi, inyuma y'amatwi, mu maha n'ahandi. Uku kubyimba bishora kujya n'uburibwe bakunze kwita ibiswaganga.
3. Kubabuka mu kanwa
4. Kwandura imwe mu ndwara zandurira mu mibonano
Iyo wanduye imwe muri izi ndwara bishobora kongera amahirwe yo kwandura na VIH. Urugero niba waranduye sifirisi(syphilis) cyangwa mburugu zishobora gutera kugira udusebe rimwe na rimwe tutagaragara mu kanwa cyangwa ku gitsina.
5. Kubira ibyuya nijoro
Kubira ibyuya byinshi nijoro kandi nta mpamvu kugeza ubwo amashuka ashobora gutota, ni kimwe mu bimenyetso byatuma utangira gutekereza ko waba waranduye agakoko gatera SIDA.
6. Gutakaza ibiro mu buryo budasobanutse
Iki ni ikimenyetso abanduye VIH benshi bahuriraho kikaba kiza ku bantu bamaranye igihe iyi virus. Ibi si ugutakaza ibiro bikeya 2,3, 4 ahubwo ni ugutakaza ibiro mu gihe gito cyane kandi byinshi ku buryo bigera kuri 10% by'ibiro wari ufite.
Urugero niba ufite ibiro 70 gutakaza ibiro 7 byose mu gihe gito cyane.
SRC: verywellhealth
UKO WABONA INGEMWE Z'IMYEMBE ZO GUTERA UKORESHEJE AMASHAMI Y'UMWEMBE USANZWE- BIROROSHYE KANDI NTIBITINDA. REBA IYI VIDEO