Lionel Messi yakorewe igikorwa cyafashwe na benshi nko kumusuzugura bikabije

Lionel Messi yakorewe igikorwa cyafashwe na benshi nko kumusuzugura bikabije

Sep 29,2021

Rio Ferdinand wamamaye mu kipe ya Manchester United n'ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza, yababajwe no kubona Messi aryamye ku rukuta rw'ikipe ya PSG, ashimangira ko ibyo uyu mukinnyi w'igihangange yakorewe ari ukumwubahuka cyane.

. Lionel Messi yaryamye inyuma y'urukuta

. Lionel Messi yasuzuguririwe mu kibuga ubwo bakinaga na Manchester City

. PSG yatsinze Manchester City mu mikino ya Champions League

 

Mu ijoro ryakeye Messi na bagenzi be bari bakiriye Manchester City i Parc des Princes, mu mukino wa UEFA Champions league wa kabiri wo mu tsinda A.

Igitego cyo ku munota wa 74 w'umukino cya Lionel Messi n'icyo ku munota wa munani cya Idris Gana Gueye, byari bihagije kugira ngo PSG yihorere kuri Manchester City yayisezereye muri 1/2 cy'irangiza cya Champions league y'umwaka ushiz.

Messi wigaragaje cyane muri uyu mukino by'umwihariko yatsindiraga iriya kipe igitego cya mbere kuva yayigeramo avuye muri FC Barcelona.

Ubwo umukino wari ugeze mu minota ya nyuma yawo, ikipe ya Manchester City yabonye Coup-Franc yari inyuma gato y'urubuga rw'amahina.

Abenshi batunguwe no kubona Messi aryamye hasi mu kibuga inyuma ya bagenzi be bari bahagaze ku rukuta, mu rwego rwo kwirinda ko umupira wanyura mu maguru ya bagenzi be ukaba wavamo igitego.

Ni ibintu bitashimwe na benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru, bitewe n'urweo uyu munya-Argentine ariho. Abenshi bahurije ku kuba hakabaye hagira undi mukinnyi uryama hasi hariya utari Messi.

Mu banze kuripfana harimo Rio Ferdinand wavuze ko uwasabye Messi kuryama hariya hasi yamusuzuguye.

Aganira na BT SPORT yagize ati: "Igihe Mauricio Pochettino yamusabaga gukora biriya mu kibuga cy'imyitozo, hakabaye haragize umuntu umwegera akamubwira ati 'reka reka reka reka reka'. Ibi ntabwo bijya biba kuri Leo Messi. Reka reka reka rwose ntibikwiye. Ni ukubahuka, ntibyambaho."

Ferdinand yakomeje avuga ko iyo aza kuba ari umukinnyi wa PSG ari we wari kwemera kuryama hasi mu cyimbo cya Messi.

Ati: "Iyo nza kuba nari ndi muri iriya kipe, nakabaye navuze nti 'ntega amatwi, ndaryama hasi ku bwawe. Mumbabarire rwose, sinari kwemera ko aryama hasi bene kariya kageni. Simbibona. Ntabwo akwiye kwanduza imyenda ye, ibyo si byo Leo akora."