Abifuza kwiga amasomo y’abafasha b’abaforomo mu mashuri yisumbuye bahawe urubuga

Abifuza kwiga amasomo y’abafasha b’abaforomo mu mashuri yisumbuye bahawe urubuga

Sep 29,2021

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu rwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, REB, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu rwego rw’ubuzima, HRHS, zafunguriye urubuga abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bifuza kwiga amasomo y’abafasha b’abaforomo.

Itangazo rya REB ryo kuri uyu wa 29 Nzeri, risobanura ko gahunda ho kwigisha aya masomo izatangira mu mwaka w’amashuri w’2021/2022 (uratangira mu Kwakira 2021), ikazatangirira mu bigo by’amashuri 7 mu gihugu.

Abahamagarirwa gusaba kwiga aya masomo ni abatsinze ikizamini cya Leta mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, cyane cyane ay’Ibinyabuzima (Biology), Ubutabire (Chemistry) n’Icyongereza.

Ababyifuza, barasabwa kunyura ku rubuga rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzu bw’amashuri, NESA (https://t.co/higwjnaEnG?amp=1), bakuzuza amakuru akenewe ku nyandiko ihari cyangwa bakifashisha ubutumwa bugufi kuri telefone.

Kwemererwa kwiga aya masomo bizamenyekana ubwo amanota y’abasabye azaba yarasohotse.

Tags: