Bwa mbere Anita Pendo avuze uko yatandukanye na Ndanda bahoze bakundana ubu akaba yarishakiye undi mugore

Bwa mbere Anita Pendo avuze uko yatandukanye na Ndanda bahoze bakundana ubu akaba yarishakiye undi mugore

Sep 29,2021

Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Anita Pendo yahishuye icyatumye atandukana n’uwari umukunzi we, Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda babyaranye abana babiri, ari uko uyu mugabo yari asigaye agaragaza ko atakimwitayeho uko byari bisanzwe.

 

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Nzeri 2021 ,mu kiganiro Anita na Mazimpaka Japhet bakorana kuri Magic FM, uyu mubyeyi w’abana babiri yasobanuye uko urukundo rwe na Ndanda rwarangiye nubwo yabivuze mu marenga.

 

Ati “Bijya gutangira byahereye mu mpinduka zidasanzwe nabonaga. Nkabona umuntu ntacyitaba telefone yanjye kandi nyuma akambwira ngo ni akazi kenshi nyamara rimwe na rimwe akaba n’igihe nsanga ari kuyivugiraho.“

 

Yakomeje ati “Byageze aho kuvugana nijoro bivaho byitirirwa umunaniro we. Bigera aho atari akimbwira gahunda ye y’umunsi kandi mbere yarayimbwiraga ntanayimubajije.“

 

Aha ni ho yahereye avuga ko nyuma yo kubona ibi byose, yagiye agerageza kwikuramo iby’urukundo.

 

Ati “Nyuma yo kubona ibi byose, natangiye kubona ko ibihe byacu biri ku iherezo. Natangiye kugenda ngabanya, ngabanya, ngabanya kugeza bigeze kuri zeru. Birangira gutyo.“

 

Anita na Ndanda batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2016 ndetse uwo mwaka bibaruka umuhungu w’imfura witwa Tiran.

 

Mu Ukwakira 2018 Pendo yabyaye umuhungu wa kabiri, ariko nyuma y’ibyumweru bibiri Ndanda ahishura ko umubano wabo warangiye.

 

Ndanda arikumwe n’abahungu be 2 yabyaranye na Anita

Nta n’umwe muri bombi wavuze icyo bapfuye, gusa mu magambo uyu mugabo yashyize kuri Instagram yashimangiraga ko azakomeza kwita ku bana be.