Kicukiro: Umugore yamatanye n'umusore basambanaga nyuma yo guca inyuma umugabo we

Kicukiro: Umugore yamatanye n'umusore basambanaga nyuma yo guca inyuma umugabo we

Sep 30,2021

Umugore waciraga inyuma umugabo we muri icumbi (lodge) ahitwa Sodoma mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 29 Nzeri 2021 yafashwe yamataniye n’umusore ku gitanda basambaniragaho.

 

. Umugore yamatanye n'umusore

. Umugore yafashwe aca inyuma umugabo we

. Umugore n'umugabo bamataniye muri Lodge

 

Umugabo w’uyu mugore witwa Bagabobarabona yatangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko kumatana k’umugore we n’uyu musore ari we wabigizemo uruhare yifashishije umuvuzi gakondo witwa Twizeyimana Vincent wamamaye ku izina rya Mustapha.

Bagabobarabona usanzwe atuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo ngo yitabaje uyu muvuzi ubwo yumvaga abaturanyi bavuga ko umugore we amuca inyuma, we yabibwira kwa sebukwe bakamubwira ko ari ibinyoma, atabikora kuko avuka mu muryango w’abakirisitu. We yabikoze kugira ngo “abone ikimenyetso” gifatika cyo kwereka iwabo w’umugore, nk'uko yakomeje abisobanura.

Yavuze ko yagiye kwa Mustafa, amuha imiti irimo uwo kwisiga n’undi yagize ibanga bitewe no gutinya ingaruka byamugiraho, umuvuzi amuha amabwiriza y’uko agomba kuyikoresha, na we ayakurikiza yose; uyu munsi umugore yongeye kumuca inyuma birangira amatanye n’uyu musore.

Ubwo bamatanaga, abaturage b’i Gikondo bahuruye, babavugiriza induru. Umugore na we ngo yahamagaye nyirasenge amubwira ibyamubayeho, nyirasenge na we ahamagara umugabo wari mu kazi, atega moto byihuse, ajya kureba uko byagenze, ahageze ahamagara umuvuzi Mustapha, aza kubamatanura birakunda.

Amashusho yatangajwe n’iyi televiziyo agaragaza ku muhanda w’i Gikondo uyu mugore n’umusore bahururiwe n’abaturage benshi, mu rusaku rwinshi bababwira bati: “Murasebye, murasebye!”, bagerageza no kubakura kuri moto buriye, bashaka gutoroka.

Bagabobarabona nyuma yo gufatira umugore mu cyuho, yatangaje ati: “Mu busanzwe umugore wanjye yari asanzwe anca inyuma, akajya mu bandi bagabo kandi nzi neza ko ntajya mupfubya. Uyu munsi ni bwo Shangazi w’iwe yampamagaye, arambwira ati ‘wa mugore wawe yamatanye, ari muri lodge ahantu bita Sodoma.”

Ngo yahise yumva ko umuti yahawe wakoze. Ati: “Mukumva yamatanye, nahise ntekereza nyine umuvuzi wanjye gakondo nagannye kugira abashe kumfasha kuba yabamatanura. Gusa ikintu nagerageje kubaka ni ibijyanye n’amafaranga y’inkwano cyangwa se amafaranga maze kumushoraho kuko numvaga ko amafaranga maze gushora ari menshi cyane, mvuga nti uko byagenda kose nanjye ngomba kumugirayo, mushakire umuti kugira ngo ikimenyetso kizagaragare nkibone.”

Umuvuzi Mustapha w’imyaka 41 y’amavuko yemeza ko koko ari we watumye uyu mugore n’umusore bamatana. Ati: “Barampamagaye bati ibibazo birabaye, abantu barafatanye, bakimara kumpamagara mpita mfata umuti wo kubamatanura, mpita mfata moto, mpita nza nirukanka, mpita mbibakorera birakunda. N’iyo anabishaka na we ubwe nari kuwumuha akabyikorera. Nari kuwumuha akawubatera nk’uko yakoresheje uwa mbere. Ntabwo ari ibintu bikaze cyane, ni umuti ushyira mu gacupa k’amazi, ukabasomeshaho, bigahita bikunda.”

N’ubwo yamufatiye mu cyuho amuca inyuma akanamusaba inkwano n'aya mafaranga menshi avuga ko yamutakajeho, uyu mugabo yisubiyeho avuga ko yifuza ko uyu mugore yagaruka mu rugo, agakomeza kumurerera abana kuko ngo amukunda cyane. Gusa ngo hagomba kubanza kuba inama y’umuryango, ukamushyiriraho amabwiriza.

UKO WABONA INGEMWE Z'IMYEMBE UHEREYE KU MASHAMI Y'IGITI GISANZWE. BIROROSHYE KANDI UBONA INGEMWE VUBA CYANE. REBA IYI VIDEO

Tags: