RDF yatangaje umubare w'abasirikare b'u Rwanda bamaze gupfira ku rugamba muri Mozambique

RDF yatangaje umubare w'abasirikare b'u Rwanda bamaze gupfira ku rugamba muri Mozambique

Sep 30,2021

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga, yahishuye ko abasirikare bane b’u Rwanda ari bo bapfiriye mu mirwano yabahuzaga n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, mu gihugu cya Mozambique, mu gihe hishwe ibyihebe byibuze 100.

Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, Anne Soy, wari kumwe n’abandi banyamakuru baherutse gutemberezwa muri iyi ntara ya Cabo Delgado, berekwa ibice byambuwe ibyihebe.

Kuva u Rwanda rwakohereza ingabo zarwo gutabara muri iyi ntara, abasirikare bane ni bo bamaze kugwa ku rugamba rero nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa RDF, mu gihe ibyihebe byari byarigaruriye ibice binini by’iyi ntara kuva mu 2017 bimaze kwamburwa ahantu h’ingezi byari byarafashe harimo ahafatwa nk’ahari ibirindiro bikuru mu mujyi wa Mocimboa da praia.

Col Ronald Rwivanga, avugana na Anne Soy yagize ati “Umwanzi yapfushije abarenga 100, abo ni abo twabonye n'amaso ariko hari n'imirambo bahunganye bityo ntituzi neza umubare nyawo w'abo bapfushije.”

Yakomeje agira ati “Birababaje ko natwe ku ruhande rwacu twapfushije bane kuva byatangira.”

Ku ruhande rwa Mozambique ariko, igisirikare cyayo ntikiratangaza umubare w’ingabo cyapfushije ku rugamba.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda kandi yatangaje ko icyazijyanye muri Cabo Delgado kitararangira bityo igihe cyo kuhava kitaragera.

Src: Bwiza

Tags: