Umugore yavuze impamvu ikomeye yatumye yihemba gushyingiranwa n'umuhungu we - AMAFOTO

Umugore yavuze impamvu ikomeye yatumye yihemba gushyingiranwa n'umuhungu we - AMAFOTO

Oct 01,2021

Ni amahano kumva umubyeyi yashyingiranwe n'umwana we, akenshi mu muco Nyarwanda ni igitutsi n'amahano ndengakamere, ariko umugore witwa Njemani wo muri Malawi yahisemo gushyingiranwa n'umuhungu we, aho avuga ko impamvu nyamukuru ari uko yamureze bityo ko nta wundi mukobwa yamuha.

 

Njemani, w'imyaka 49, yatangaje abatari bake kubera umwanzuro yafashe wo kwanga ko hagira umukobwa ubana n'umuhungu we wamuvunnye kuva avuka kugeza arangije amashuri na Kaminuza. Mu nkuru yacaracaye mu bitangazamakuru mu minsi yatambutse, uyu mugore  Njemani n'umuhungu we bakimbagiye mu mihanda ya Malawi mu gatimba induru zivuga.

Ku mpamvu nyamukuru Njemani yahisemo kuba yakwambikana impeta y'urudashira n'umuhungu we, mu nkuru ya Scoop yongeye gushimangira ko yatakaje amafaranga menshi ku muhungu we, byagera kumurihira amashuri biba akarusho, bityo ko atajya kwishimana ubwo bumenyi n'undi mukobwa utazi imvune ze.

Njemani ati: "Nashyingiranwe  n'umuhungu wanjye, kugira ngo ntaha imbaraga abandi bagore. Natanze ibirundo by'amafaranga mu burezi bw'umuhungu wanjye, none se kuki undi mugore yagombye kumurongora akanezezwa n'umurimo namushoyemo? Sinabyemera. Nashyingiranwe n'umuhungu wanjye kugira ngo ntaha  imbaraga undi mugore".