Incuti z'umugeni zamujugunye mu kirere ku munsi w'ubukwe bwe agarutse ntizamusama avunika uruti rw'umugongo

Incuti z'umugeni zamujugunye mu kirere ku munsi w'ubukwe bwe agarutse ntizamusama avunika uruti rw'umugongo

Oct 01,2021

Umusore yagiye mu bitaro nyuma y'aho ku munsi we w'ubukwe, abari bamuherekeje bamujugunye mu kirere mu byishimo, ariko bananirwa kumufata, yitura hasi, avunika uruti rw'umugongo.

 

Ubukwe bwatangiye neza ariko ibintu biza kuzamba ubwo umusore yajunywaga mu kirere mu gace ka Bihor mu burengerazuba bw'amajyaruguru ya Romania mu cyumweru gishize.

The Sun ivuga ko ubwa mbere bamujugunye hasi baramufata, ariko ubwa kabiri biranga, abanza umutwe hasi, ashinga ijosi.

Uyu musore yahise ajyanwa kwa muganga mu gihe abari aho bari bumiwe. Abaganga bo bavuze ko uko inshuti ze zamufashe zimujyana kwa muganga, nabwo bwatumye ikibazo cye kirushaho kuzamba.

Dr. Lucia Daina uri kuvura uwo mugeni, yavuze ko " Ubu uyu musore akiri kwa muganga ndetse mu cyumweru gitaha azakorerwa irindi suzuma."

Amakuru avuga ko ahaberaga ubukwe baguye mu kantu igihe gito ariko bikomereza ibirori. Bivugwa ko uyu mugeni yavuganye n'umwavoka we, asaba ko agomba kurega inshuti ze.

Burya si byiza kwishima ngo urenze urugero