Ibyo kurya bifasha imisatsi gukura vuba cyane no gukomera

Ibyo kurya bifasha imisatsi gukura vuba cyane no gukomera

Oct 03,2021

Ibanga ryo kugira imisatsi ikomeye, idapfukagurika kandi ikura vuba inabyibushye burya ntiriri mu byo usiga mu mutwe cyangwa se za shampoo zinyuranye kimwe n’imiti inyuranye iboneka muri za saloon de coiffure ahubwo riri mu byo turya.

 

Burya uko urya indyo inogeye kandi iberanye n’icyo wifuza, ukigeraho utiriwe ukoresha amafaranga menshi ukigura cyangwa ugitunganya mu bundi buryo. Imisatsi nayo rero hari amafunguro anyuranye wafata igakura neza kandi igakomera.

 

Akenshi iyo utangiye kuzana uruhara (ku bagabo) cyangwa imisatsi yawe ikaba itagifite ireme (ku bagore) uhita wumva ko washaje utakibarizwa mu rubyiruko. Ndetse si ibyo gusa kuko binahindura uko ugaragara kuko umuntu ufite uruhara ntagaragara kimwe n’utarufite.

 

Ibi byose rero hari amafunguro anyuranye yagufasha kubirwanya nuko ukagira imisatsi myiza kandi ikomeye idapfuka uko yiboneye

 

Ubusanzwe umusatsi ukura ku kigereranyo cya santimetero 13 (13 cm) mu mwaka, ni ukuvuga hafi 1.2cm buri kwezi. Nyamara kandi iyo ufata ifunguro ryiza ku mikurire y’umusatsi ushobora no kurenza ubu burebure, by’umwihariko umusatsi wawe ugakomera

 

Ibyo kurya bifasha umusatsi gukura vuba

Amafi ya salmon

 

Aya mafi ntuzatangazwe nuko dukomeza kuyagarukaho ku bintu byinshi, ni uko ari isoko nyayo kandi nziza y’ibinure bya omega-3. Iyi omega-3 ikaba ingenzi mu gutuma ibintu byose bishamikiye ku ruhu (inzara n’imisatsi) bikura vuba kandi bigakomera. Siyo gusa tubona muri iyi fi, kuko hanarimo vitamin B12, n’indi myunyungugu inyuranye byose bikaba bifatanyiriza hamwe gutuma umusatsi wawe ukomera kandi ukamera vuba ndetse bikawurinda gupfuka.

 

Kuzirya byibuze 3 mu cyumweru birahagije mu gucyemura ikibazo

 

2. Almonds/Amande

 

 

Izi mbuto nazo zizwiho kugira akamaro kanini by’umwihariko ku ruhu, imisatsi n’inzara.

 

Izi mbuto ni isoko nziza ya vitamin D na magnesium ni nayo mpamvu zikoreshwa cyane mu mavuta menshi yo mu mutwe. Kandi kugabanyuka kwa magnesium mu mubiri bitera imisatsi gupfukagurika niyo mpamvu izi mbuto ari ingenzi mu kurinda imisatsi yawe.

 

Iyo rero ufashe ifunguro rikize kuri magnesium, by’umwihariko izi mbuto za almonds, bituma imisatsi ikomera kuko iba yabonye magnesium ihagije

 

Ushobora kandi no gukoresha amavuta ya amande ukayasiga mu musatsi kabiri mu cyumweru (buri nyuma y’iminsi 3) bikongerera imisatsi yawe gusa neza no gukomera

 

Amande kandi habonekamo vitamin E, manganese, umuringa, vitamin B2, phosphore, magnesium, vitamin B7 na fibre. By’umwihariko vitamin E ifasha mu gusana ahangiritse ku mutwe, imisatsi ikongera ikamera

 

3. Avoka

 

Uretse kuba urubuto ruryoha, ariko avoka ni na nziza ku musatsi

Igipondo cya avoka n’imineke ukagisiga mu musatsi ni ingenzi mu gucyesha imisatsi no kuyikomeza. Avoka kandi kuyirya na byo bigirira akamaro imisatsi. Avoka ikize kuri vitamin 11 muri 13 z’ingenzi, ibi bituma iba iyambere mu kugira imisatsi myiza kandi ikomeye. Muri avoka dusangamo vitamin E, ikomeza imisatsi ikanayirinda gupfuka; vitamin B zinyuranye mu gukura kw’imisatsi.

 

Igipondo cya avoka n’imineke mu musatsi

4. Ibijumba

 

 

 

Ntiwavuga ubwiza bw’umusatsi ngo usimbuke ibijumba, ifunguro kuri ubu riri kuba ingume, nyamara rifatiye runini rubanda nyamwinshi. Mu bijumba dusangamo beta-carotene, iyo igeze mu mubiri ihinduka vitamin A. nkuko ubushakashatsi bubigaragaza nta gace na kamwe ko ku mubiri wacu gashobora gukora neza kadafite vitamin A ihagije. Si ibyo gusa kuko iyi vitamin nubundi ituma umubiri ukora amavuta atuma imisatsi iba ishashagirana kandi inyerera, ndetse bikanarinda ibisebe bishobora kuza mu musatsi no mu mutwe nyuma yo kwiyogoshesha.

 

5. Utubuto

 

Utubuto tuvugwa hano ni nk’ibihwagari, flaxseed n’utundi nka sesame twose tukaba isoko nziza y’intungamubiri zinyuranye. Muri zo twavuga zinc, poroteyine, selenium, potasiyumu, vitamin B7, umuringa ubutare, vitamin E, za vitamin B zinyuranye, kalisiyumu na magnesium. Harimo kandi ibinure bya omega-6. Ibi byose bifatanyiriza hamwe mu gutuma ugira imisatsi imera vuba kandi igakomera

 

Kurya utu tubuto ushobora kudukaranga nk’ubunyobwa cyangwa kuturya tubisi (tutanyuze ku muriro) byose bizaguha izi ntungamubiri