Dore impamvu 7 zishobora kugutera guhorana uburibwe bw'umugongo ukwiye kwitondera cyane

Dore impamvu 7 zishobora kugutera guhorana uburibwe bw'umugongo ukwiye kwitondera cyane

Oct 03,2021

Uburibwe cg se ububabare ni ikimenyetso umubiri wawe uba uguha ko hari ibitagenda neza mu mubiri. Niba ufite ikibazo cy’uburibwe bw’umugongo bishobora kuba bituruka ku kibazo gito; nko kwicara nabi cg se ari ikibazo gikomeye gisaba kugana kwa muganga.

 

. Ibintu bitera guhorana umugongo udakira

. Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma uhora ubabara umugongo

. Ibyo wakwirinda mu gihe uhorana umugongo udakira

. Uko wakwirinda kurwara umugongo

 

Niba utazi icya biteye, dore zimwe mu mpamvu z’ingenzi zishobora kugutera uburibwe bw’umugongo.

 

1. Stress ikabije

 

Stress itera ibibazo bitandukanye, kimwe muri byo harimo kwikanya kw’imikaya yo mu ijosi no mu mugongo hasi, ukumva urababara cyane. Kutamererwa neza no guhorana ibibazo nabyo bishobora kugutera uburibwe bw’umugongo.

 

Niba ufite iki kibazo, ukaba ubona giterwa na stress, hari uburyo butandukanye ushobora kugabanya stress harimo meditation na yoga.

 

2. Kwicara nabi igihe kirekire

 

Kwicara nabi ku ntebe igihe kirekire, bibangamira umugongo, kuko bituma urutirigongo rwangirika, aho utugufa duhurira hakagira ikibazo ndetse na diske z’umugongo.

 

Niba ukora akazi kagusaba kwicara cyane, ni ngombwa kwicara mu buryo bukwiye. Ndetse ukazajya ugerageza, guhaguruka ukagendagenda byibuze nyuma y’igihe wicaye.

 

Hari ahandi mu mubiri wawe imikaya idakora neza

Umubiri wose urakorana, ushobora kuba ufite uburibwe bwo mu mugongo, nyamara buturuka ahandi nko mu kuguru cg mu nda. Niba imikaya y’ahandi mu mubiri idakora neza, bishobora gutera imikaya y’umugongo gukora akazi kenshi, karenze ako isanzwe ikora, nuko bikaba byagutera uburibwe.

 

3. Ukoresha cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga

Gukoresha cyane telephone cg mudasobwa amasaha menshi ku munsi, bishobora kugutera uburibwe bwo mu ijosi. Kubera guhora umeze nk’uwunamye ureba muri telephone cg Ikindi, bihindura uburyo urutirigongo ruteye, bikaba byagutera uburibwe budashira mu mugongo.

 

 

Gukoresha telephone wunamye cyane bishobora kugutera kuribwa cyane umugongo. Uburyo bwiza (reba ifoto iburyo)

Niba udashoboye kuba wareka kuyikoresha, ushobora kuyikoresha ariko wemye neza, ku buryo bitabangamira ijosi.   

 

4. Urwaye umugongo, aho disk zishobora kuba zifite ikibazo

Disk ni interanyirizo ziba hagati mu rutirigongo, zituma amagufa abasha kwikubanaho no kwizengurutsa. Akamaro kazo ni ukurinda ko utugufa twangirika, gusa uko ugenda usaza niko zitakaza ubushobozi bwazo bwo gukora neza.

5. Disc zidakora neza zitera uburibwe bukomeye bw’umugongo

 

Ubusanzwe ntibitera uburibwe gusa iyo buje, birababaza cyane. Mu gihe ufite ikibazo cya disk zangiritse ni ngombwa kugana kwa muganga ushinzwe ubugorora ngingo.

 

6. Ikindi kibazo cyabiteye 

 

Bimwe mu bibazo bishobora gutera kuribwa umugongo harimo; udusebe ku gifu, ubwandu bw’impyiko, ubwandu bw’urwagashya, ubu bubabare bwose bishobora kugira ku mugongo, akaba ariho ubwumvira.

 

Uburibwe butandukanye bw’umugongo burijyana nyuma y’ibyumweru 6, gusa iyo ubona bugenda bukomera cg burengeje icyo gihe ni ngombwa kugana kwa muganga.

 

Niba warikubise hasi, cg ukaba wumva ufite uburibwe bukabije mu mugongo, wizuyaza ihutire kugana kwa muganga.

 

7. Kuba hashize igihe gito wibarutse

 

Nyuma yo kwibaruka, ushobora kugira uburibwe bw’umugongo

Niba hashize igihe gito wibarutse, ushobora gukomeza kumva umugongo ukurya, ibi ni ibisanzwe, kandi biba ku babyeyi benshi bakimara kwibaruka.

 

Ibi akenshi biterwa no kuba umugongo wararemerewe mu gihe cyo gutwita, kuba ufatira umwana uruhande rumwe, bikaba byatera imikaya y’uruhande rumwe gukora cyane kurusha urundi, byose bitera urutirigongo kumera nabi.

 

Niba ukimara kwibaruka, ni ngombwa gufata umwana mu buryo bwiza ku buryo bitagutera kuribwa umugongo ndetse ukazajya ukoresha impande zombi.