Covid-19: RBC yatangaje ibyavuye mu bipimo byafashwe bitunguranye mu bari mu tubari mu mugi wa Kigali
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021,Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangiye gupima Covid-19 mu buryo butunguranye ahahurira abantu benshi nko mu tubari, insengero n’ahandi mu rwego rwo kureba uko iki cyorezo gihagaze.
. RBC yapimye bitunguranye abari mu tubari tunyuranye mu mugi wa Kigali
. Utubari turasabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda covid-19
Iyi gahunda ije nyuma y’uko mu ijoro rya tariki 01 Ukwakira 2021, Umujyi wa Kigali wafunze akabari kitwa “People”gaherereye mu Murenge wa Kacyiru, nyuma yo gusanga abantu ari uruvunganzoka, babyina kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Mu butumwa RBC yashyize kuri Twitter mu ijoro ryakeye,yagize iti "Mu rwego rwo gukurikirana ubwandu bwa COVID-19, uyu munsi hafashwe ibipimo 672 mu bakozi ba bar n’utubari (350) n’abakiliya (332). Ibi bikorwa byabereye kuri bar 13 zo mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali kandi nta bwandu bwa #COVID19 bwagaragaye mu bipimo byose byafashwe."
RBC yatangaje nyuma y’aho utubari duherewe uburenganzira bwo gukora ariko dusabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, hari utubari tutubahirije ayo mabwiriza, tuyica nkana.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuwa 23 Nzeri 2021, , yashyizeho amabwiriza agenga abakora n’abajya mu kabari, avuga ko mu kabari aho abantu bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kihagaragaza kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice hagati y’intebe n’indi. Banyiri utubari kandi basabwe gushyiraho uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
U Rwanda rukomeje gahunda yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus aho abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho kandi birinda ikwirakwira ry’icyorezo.
Rwihaye intego yo gukingira abaturage, aho biteganyijwe ko umwaka wa 2022 uzarangira, abagera kuri 60% barakingiwe, mu gihe uyu mwaka rwihaye intego ko 30% baba bamaze gukingirwa.