Ibintu bitangaje byakubaho uramutse uriye igihaza kenshi mu buzima bwawe

Ibintu bitangaje byakubaho uramutse uriye igihaza kenshi mu buzima bwawe

Oct 03,2021

Igihaza abandi bakunda kwita umwungu, idegede, ndetse n’ andi mazina menshi bitewe n’ ahantu. Ni kimwe mu biribwa by’ imbuto ziribwa zitetswe kikaba gikungahaye cyane ku intungamubiri, vitamine ndetse n’imyunyungugu. Kigira kilokalori 26 muri garama 100, ibinyabisukari bingana na 5%, inyubakamubiri 2%, ibivumbikisho(lipids) 2%. Igihaza kandi kikaba nta rugimbu(cholesterol) kigira.

 

. Akamaro k'umwungu, igihaza mu buzima bw'umuntu

. Imimaro itandukanye yo kurya umwungu

. Intungamubiri ziboneka mu mwungu

 

Igihaza mu miterere yacyo, ibice byose bikigize(imbuto, ibibabi cyagwa ibisuusa, indabyo,) biraribwa. Ikindi kandi kigira imbuto zitwa inzuzi zifitiye ubuzima imimaro ikomeye. Byongeye kandi igihaza gitera guhaga!

 

IGIHAZA INSHUTI MAGARA Y’ IMITSI N’ UMUTIMA

 

Igihaza n’ ubwo gisuzugurwa na benshi bitewe no kwibwira ko ari ikiribwa cy’ abakene, gifite umumaro ukomeye wo gufasha abarwaye indwara z’ imitsi n’ umutima ahanini ziterwa no kurya urugimbu (cholesterol) ruturuka ku nyamaswa, izi ndwara kandi zigakunda kwibasira abantu bakize.

 

Dore imwe mu mimaro y’ igihaza:

 

1. Gifasha umutima gukora neza hifashishijwe umunyungugu witwa Magnesium dusanga muri iki kiribwa ubusanzwe ugira uruhare runini mukugabanya ibibazo bijyanye n’ indwara z’umutima.

 

2. Cyongerera umubiri ubudahangarwa(immunity) hifashishijwe zinc ndetse na vitamini A. Iki kiribwa gifite zinke (zinc) iboneka mu gihaza ifasha mu gukora uturemangingofatizo (cellules) tw’ umubiri ndetse ikanafasha mu gusinzira, kumva uburyohe n’impumpuro.

 

 3. Gifasha mu gufata neza umutima n’ umwijima kuko izi nzuzi ziba mu gihaza zifasha inyama zo munda kuko zikungahaye ku bikatsi.

 

4. Gifasha mukugabanya ibiro kubera ko gifite kilokalori ziri ku rugero rwo hasi cyane , amazi menshi ndetse n’ ibikatsi(Fibers).

 

5. Gifasha mu kurinda kanseri yo mu muhogo (oral cavity cancer) kuko gifite Vitamini A ihagije bituma kigira ubushobozi bwo kurinda iyi kanseri.

 

6. Gifasha mu kuvura indwara nyinshi mu maraso (Diabetes) kuko izi nzuzi zifite ubushobozi bwo kuringaniza isukari mu mubiri ndetse no kugabanya intimba(stress).

 

source: www.nutrition-and-you.com

Tags: