PSG irimo Neymar, Mbappe na Lionel Messi yatsinzwe uruhenu na Renes abantu barumirwa

PSG irimo Neymar, Mbappe na Lionel Messi yatsinzwe uruhenu na Renes abantu barumirwa

Oct 03,2021

Ikipe ya PSG yatunguye isi yose kuko mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri mu Bufaransa yakubitiwe mu rugo na Rennes ibitego 2-0 ariko igitangaza cyabaye ko Lionel Messi, Kylian Mbappe na Neymar Jr bose bakinnye uyu mukino bawuvamo badateye mu izamu.

. Neymar, Mbappe na Messi bananiwe gutera ishoti na rimw mu izamu

. PSG ikomeje kwibazwaho nyuma yo gutsindwa na RENES kandi ifatwa nk'ikipe ya mbere ku isi ifite ubusatirizi bukomeye

 

PSG ifite ubusatirizi bufatwa nk’ubwa mbere ku isi, yananiwe gutera ishoti ryerekeza mu izamu mu mipira 13 yagerageje mu izamu rya Rennes yayitsinze.

 

Iyi niyo nshuro ya mbere Paris Saint-Germain yari itsinzwe muri shampiyona ya Ligue 1 ariko igitangaje cyane ni uko aba barutahizamu babo bose bananiwe gutera mu izamu.

 

Lionel Messi yateye umupira ukubita umutambiko kuri free kick yateye, Kylian Mbappe abona igitego cyanzwe na VAR kubera kurarira, mu gihe Neymar yapfushije ubusa amahirwe akomeye yabonye imbere y’izamu.

 

PSG mu byukuri yananiwe gutera ishoti na rimwe mu izamu byatumye Rennes iyikosora ibifashijwemo na Gaetan Laborde hanyuma Flavien Tait ashyiramo igitego cya kabiri.

 

Byashobokaga ko PSG itsindwa igitego cya 3,ubwo Achraf Hakimi yakoraga penaliti, gusa VAR yayikuyeho. PSG yatsinze imikino umunani ya mbere ya shampiyona ariko yakubiswe ku munsi wa 9.

 

Nubwo ikipe ya Mauricio Pochettino iyoboye shampiyona, ifite akazi gakomeye ko gutuma Messi, Neymar, Mbappe na Angel Di Maria bahuza umukino kuko imikino yose bamaze gukinana batajya bahuza na gato.

 

Umutoza wa Rennes, Bruno Genesio amaze gutsinda imikino ine Paris Saint Germain, muri shampiyona (Ligue 1), itatu yatsinze ari umutoza wa Lyon n’umwe yatsinze atoza Rennes.