Bizimana Djihad yakuwe mu bakinnyi bazifashishwa ku mikino 2 izahuza u Rwanda na Uganda - IMPAMVU
Umukinnyi wo Hagati w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi na KMSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, yanduye Covid-19 bituma ajya mu kato kazatuma adakinira u Rwanda mu mikino 2 ruzesurana na Uganda.
. Bizimana Djihad ntazitabira imikino 2 u Rwanda ruzakina na Uganda
. Bizimana Djihad yanduye covid-19
Bizimana Djihad yari mu bakinnyi 36 bahamagawe n’Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mashami Vincent, bitegura umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Uganda mu gushaka itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye, ni uko ku wa Gatandatu, tariki 2 Ukwakira 2021, Bizimana Djihad yapimwe, ariko ibisubizo bye byerekana ko yanduye COVID-19.
Bisobanuye ko yahise ashyirwa mu kato k’iminsi iri hagati y’icumi na 15 kugira ngo abanze akire.
Bizimana kandi ntabwo ikipe ye ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze [K.M.S.K. Deinze] yamwifashishije mu mukino uyihuza na Racing White Daring de Molenbeek 47, izwi nka RWD Molenbeek kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ukwakira 2021.
Bizimana Djihad yahise akurwa mu bazakinira Amavubi imikino ibiri na Uganda, irimo ubanza uteganyijwe kubera i Kigali tariki 7 Ukwakira n’uwo kwishyura uzakinirwa i Kampala, tariki ya 10 Ukwakira 2021.